skol
fortebet

Umuhanzi Mkomboz yakuyeho umusatsi we nyuma yo guhanurirwa na Rugagi ko urimo amadayimoni

Yanditswe: Tuesday 10, Oct 2017

Sponsored Ad

Umuhanzi w’Umurundi Mkombozi yakuyeho umusatsi we nyuma yo guhanurirwa na Bishop Rugagi Innocent ko muri wo hihishemo amadayimoni ndetse adakwiye kongera kuwugarura mu nzu y’Imana aho uyu muhanzi yahise abyubahiriza mu masaha make nyuma yo kuvugana n’uyu mukuru w’itorero rya Redemeed Gospel Church.
Uyu muhanzi usanzwe aririmba injyana ya Rap umaze iminsi yakiriye agakiza,yasabwe na Rugagi ku cyumweru taliki ya 08 Ukwakira ko akwiye gukuraho umusatsi we wa Dred kubera ko ari indiri (...)

Sponsored Ad

Umuhanzi w’Umurundi Mkombozi yakuyeho umusatsi we nyuma yo guhanurirwa na Bishop Rugagi Innocent ko muri wo hihishemo amadayimoni ndetse adakwiye kongera kuwugarura mu nzu y’Imana aho uyu muhanzi yahise abyubahiriza mu masaha make nyuma yo kuvugana n’uyu mukuru w’itorero rya Redemeed Gospel Church.

Uyu muhanzi usanzwe aririmba injyana ya Rap umaze iminsi yakiriye agakiza,yasabwe na Rugagi ku cyumweru taliki ya 08 Ukwakira ko akwiye gukuraho umusatsi we wa Dred kubera ko ari indiri y’abadayimoni, nawe ntiyazuyaje yahise abikora ndetse yabigaragaje ku ifoto yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram ku wa mbere taliki ya 09 Ukwakira 2017.

Uyu musore uherutse gutangaza ko ahagaritse kuririrmba indirimbo zisanzwe ndetse ko agiye kujya akora indirimbo za Gospel gusa yavuze ko kuba yiyogosheje bitavuze ko umusatsi wa Dred wose ubamo amadayimoni aho yasobanuye ko uwe ariwo yari acumbitsemo.

Ibitekerezo

  • Ariko se abantu bazajijuka ryari koko?Abadayimoni se baba mu misatsi?Ngirango muribuka Story ya SAMSON and DALILA.
    Mu musatsi wa SAMSON,habagamo imbaraga zidasanzwe.Kandi ni imana yazimuhaye.Ntabwo habagamo ABADAYIMONI.
    Aba bitwa "abakozi b’imana",cyane cyane uyu Bishop RUGAGI,baba bashaka kwerekana ko ari bo bazi ibintu kandi ari abakozi b’imana.Ariko baba babeshya.Ngirango mwese muzi ko RUGAGI yatwemereye kujya muli Morgues (Mortuaries) za CHK na FAYSAL akazura abantu kugirango yerekane ko ari umukozi w’imana.Ko atabikoze se??? Yanyibukije Pastor wo muli Kenya.Mu minsi yashize,yagiye mu giti,abwira abayoboke be ko agiye KUGURUKA akajya mu ijuru.Yarasimbutse agwa hasi,bamujyana kwa muganga yacitse ukuguru.Bible idusaba "guhunga" aba baza biyita abakozi b’imana.Namwe icyo baba bashaka murakizi,ni ifaranga.Nubwo biyita "abakozi b’imana",Bible ibita "abakozi b’inda zabo" (Romans 16:17).
    Uyu muhanzi MUKOMBOZI,nahindure UMUTIMA we.Ikibazo zi IMISATSI ye.Gucuranga GOSPEL ntibihagije.Abenshi bazicuranga bibera mu nkumi cyangwa abasore.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa