Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya Imana, Sano Olivier ari mu myiteguro y’ubukwe bwe buteganyijwe ku wa 21 Kanama 2025, ndetse yamaze gusezerana imbere y’amategeko n’umukunzi we.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Sano Olivier niwe wasangije abamukurikira amashusho ye n’umukunzi we Irene, ubwo basezeranaga imbere y’amategeko.
Uretse aya mashusho, hanasohotse urupapuro rw’ubutumire bw’ubukwe bwa Sano Olivier buteganyijwe ku wa 21 Kanama 2025.
Ni ubutumire abageni bahaye abantu babo ba hafi ndetse babuherekeresha ubutumwa busaba abo babuhaye kutagira undi babuha cyangwa ngo babusangize ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga.
Sano Olivier ni umuhanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, icyakora muri iyi minsi usigaye ari n’umubwirizabutumwa.
Uyu yamenyekanye cyane mu myaka ishize ubwo yasezeranaga imbere y’amategeko n’inkumi yitwa Uwera Carine Cadette usanzwe atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko bakaza gutandukana.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *