skol
fortebet

Umuhanzi Umutare Gaby nyuma y’imyaka 4 yagarutse mu muziki mu ndirimbo nshya[Video]

Yanditswe: Thursday 29, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi wakunzwe cyane muri muzika nyarwanda Umutare Gaby nyuma y’imyaka ine , nta gihangano ashyira hanze yagarutse mu rugendo rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga asohora indirimbo nshya yise “Umuntu” igaragaramo umugore we Joyce Nzere n’umwana wabo.

Sponsored Ad

Iyi ndirimbo irimo ubutumwa bwo kwigisha abantu gucisha make no kubaha buri wese kuko umuntu agirwa n’abandi.

Hari aho agira ati “Mbona rirasa nta bundi bufindo, n’ubwo iminsi idasa tubana nayo. Utamenyera iposho andinde n’ijambo, uwo arutwa n’umugambanyi wangaburira. Mutima soma ku tuzi umanure agahinda, nzakurinda umwijima. Abantu niwe muntu, kandi umuntu niwe bantu.”

Umutare Gaby usigaye abarizwa muri Australia n’umuryango we, yaherukaga mu muziki mu myaka ine ishize aho yasize ku isoko indirimbo eshanu: ‘True Love’, ‘Urangora’, ‘Mesa kamwe’, ‘Ntunkangure’ ndetse na ‘Ntawundi’ igaragaramo umunyamideli Shaddyboo, yabaye intangiriro y’umuziki we.

Uyu muhanzi yagiye mu mahanga asize umuvandimwe we Andy Bumuntu yinjiye mu muziki, ndetse ari mu bahagaze neza. Kuva yakora ubukwe, Umutare ntiyongeye kumvikana mu muziki kugeza ubwo mu ntangiriro za Nyakanga 2021, yatangazaga ko igihe kigeze kugira ngo agaruke mu muziki.

Mu minsi icyenda ishize, uyu muhanzi yanditse kuri konti ye ya Instagram avuga ko igihe gikwiye cyari iki ngo agaruke mu muziki. Ni indirimbo avuga ko “yitezeho gucengera no mu misokoro y’abantu”.

Asohora iyi ndirimbo kuri uyu wa Kane tariki 29 Nyakanga 2021, yabwiye abafana be n’abakunzi b’umuziki ko aho abagabo basezeraniye ariho bahurira. Ati “Ng’ibyo ibyo nabasezeranyije bantu banjye.”

Muri iyi ndirimbo avuga ko “abantu ari we muntu kandi umuntu ari we bantu”. Akabuza abantu kwigira nyirandabizi, ko hakenewe ibikorwa kurusha amagambo.

Mu gice cyibanza kigaragaramo umugore we, amubwira ko azamurinda agahinda. Ati “Mutima mutima soma kutuzi umanura agahinda. Ibindi nawe uzirwanaho.”

Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo yakozwe na The Major ukorera muri studio ‘Back Stage Studio’ naho ‘Official Lyric video’ yakozwe na Bjc Official.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa