skol
fortebet

Umuhanzi Vanessa Mdee na Rotimi bibarutse imfura yabo [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 30, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Vanessa Mdee ukomoka muri Tanzania yamaze kwibaruka imfura ye y’umuhungu abyaranye n’umukunzi we Rotimi umuhanzi akaba n’umukinnyi wa filime. Aba bombi bibarutse imfura y’umuhungu hashize ukwezi bari batangaje ko bitegura kwibaruka. Babyaranye nyuma y’imyaka ibiri bakundana.

Sponsored Ad

Vanessa Mdee ukomoka muri Tanzania umwe mu bahanzikazi bakunzwe cyane mu karere k’ibiyaga bigari uzwi cyane mu ndirimbo ze zagiye zibica bigacika nka Never Ever, Cash Madame, Juu hamwe na Me and You yakoranye n’umuhanzi Ommy Dimpoz. Uyu muhanzikazi umaze igihe atagaragara mu muziki kurubu yamaze kuba umubyeyi aho yamaze kwibaruka imfura ye y’umuhungu ma masaha macye ashize.

Umuhanzikazi Vanessa Mdee yabyaranye imfura ye y’umuhungu n’umukunzi we Olurotimi Akinosho uzwi nka Rotimi mu ruhando rwa muzika no mugukina filime. Uyu musore ugezweho muri Hollywood yamenyekanye muri filime Power yatumye amenyekana hirya no hino, yatangiye gukundana na Vanessa Mdee mu ntangiriro z’umwaka wa 2020 ndetse anamwambika impeta y’urukundo mu mpera z’uwo mwaka.

Aba bombi babinyujije ku nkuta nkoranyambaga zabo batangaje ko bamaze kwibaruka imfura yabo y’umuhungu ndetse banatangaza izina bamwise ariryo Seven Adeoluwa Akinosho. Bibarutse uyu mwana nyuma y’ukwezi kumwe gusa batangaje ko bitegura kubyara aho babicishije mu mafoto basohoye bateguza abakunzi babo ko benda kwagura umuryango wabo.

Refe:ghafla.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa