Umuhanzi Walter Scott Jr. wamamaye muri “The Whispers” yitabye Imana ku myaka 81
Yanditswe: Sunday 29, Jun 2025
Umuhanzi akaba n’umuririmbyi Walter Scott Jr., uri mu batangije itsinda rya “The Whispers”, ryamamaye muri Amerika mu njyana ya R&B, yitabye Imana afite myaka 81.
Walter C. Scott Jr. n’umuvandimwe we w’impanga Wallace Scott “Scotty”, ni bo bari baratangije iri tsinda. Uyu muhanzi yitabye Imana ku wa Kane tariki 26 Kamena 2025, nyuma y’amezi atandatu arwaye kanseri, nk’uko byatangajwe n’umuvugizi we mu itangazo ryashyikirijwe The Hollywood Reporter.
Yari ari kumwe n’umuryango we i Northridge, muri California ubwo yashiragamo umwuka.
Walter Scott azibukwa cyane kubera indirimbo nka “And the Beat Goes On”, “Rock Steady” (yigeze kugera ku mwanya wa 7 kuri Billboard Hot 100), “It’s a Love Thing”, “Lady”, “Love is Where You Find It” na “Love at Its Best”.
Yakoranye n’inzu zitunganya umuziki zirimo Soul Train Records, Solar Records na Capital Records.
Yavukiye i Fort Worth muri Texas, mu 1944, nyuma yimukira i Los Angeles. We n’umuvandimwe we Wallace batangije itsinda The Whispers mu 1963, bari kumwe na Nicholas Caldwell, Marcus Hutson na Gordy Harmon.
Walter yigeze kujyanwa mu gisirikare aho yari umwe mu barwanye mu ntambara ya Vietnam, ariko agaruka muri The Whispers mu 1969.
The Whispers bagize indirimbo 15 zageze mu myanya 10 ya mbere mu njyana ya R&B, ndetse muri album zabo umunani zageze mu myanya 10 ya mbere muri R&B, ebyiri muri zo; ‘The Whispers’ na ‘Love Is Where You Find It’ zo zageze ku mwanya wa mbere.
Desirae Lee Benson-Brockington, wahoze ari umuvugizi wa The Whispers, yanditse ubutumwa bw’akababaro kuri Facebook agira ati “Nagize amahirwe yo kubona n’amaso yanjye impano idasanzwe ya Walter, ukwicisha bugufi kwe n’ubupfura bwe. Umusanzu we mu muziki, umuco no mu mitima ya benshi ntuzibagirana.”
Yakomeje ati “Walter ntiyari umuhanzi gusa, yari igice cy’impinduramatwara cyazanye injyana y’umuziki wuzuye ubusabane, ubumwe n’indirimbo z’urukundo zidashira zanyuze ibisekuru byinshi. Umurage we uzakomeza kubaho muri buri nota ry’umuziki, buri magambo y’indirimbo no ku mufana wese yakoze ku mutima.”
Walter asize umugore we Jan, abahungu babiri n’abuzukuru batatu.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *