skol
fortebet

Umuhanzi Yverry yakuye murujijo abibaza ko urukundo rwe rwaba ruri maremmbera

Yanditswe: Friday 01, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo ku ya 28 Nzeri 2021 nibwo Yverry yahanaguye amafoto yose ari kumwe n’umukunzi we Vanessa ,bukeye bwaho Vanessa nawe yasibye amafoto yari ahuriyeho na Yverry,ibintu byatumye benshi mu babakurikirana batangira kwibaza niba urukundo rwabo rwaba rujyeze ku iherezo mu gihe bafatwaga nka bamwe mu byamamare bikundana cyane. Gusa, Vanessa ukurikirwa n’abantu barenga ibihumbi 11 muri ‘bio’ ye ya Instagram haracyanditsemo ko ari ‘inshuti nyanshuti ya Yverry’.
Imyaka ibiri, Yverry na (...)

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo ku ya 28 Nzeri 2021 nibwo Yverry yahanaguye amafoto yose ari kumwe n’umukunzi we Vanessa ,bukeye bwaho Vanessa nawe yasibye amafoto yari ahuriyeho na Yverry,ibintu byatumye benshi mu babakurikirana batangira kwibaza niba urukundo rwabo rwaba rujyeze ku iherezo mu gihe bafatwaga nka bamwe mu byamamare bikundana cyane.

Gusa, Vanessa ukurikirwa n’abantu barenga ibihumbi 11 muri ‘bio’ ye ya Instagram haracyanditsemo ko ari ‘inshuti nyanshuti ya Yverry’.

Imyaka ibiri, Yverry na Uwase Vanessa bari mu rukundo. Mu bihe bitandukanye, bagaragaje ko ibyabo biganisha ku kurushinga.
Umuhanzi Yverry wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye yatangaje , ko urukundo rudapimirwa mu ngano y’amafoto umwe mu bakundana asangiza abamukurikirana.

Ahamya ko ntawe ukwiye kwibaza impamvu we na Vanessa basibye amafoto bari bahuriyeho kandi mu gihe kimwe.

Ati “Ese ubundi urukundo rupimirwa ku ngano y’amafoto ari kuri Instagram? Mwebwe ibyacu mube mubiretse kuko murabizi ko njyewe itangazamakuru twuzura amakuru nyayo nzayabihera nk’uko n’ayandi nyabaha.”

Uyu muhanzi ukurikirwa n’abantu ibihumbi 69, avuga ko ari mu bikorwa byo kwitegura gushyira hanze indirimbo nshya, ari nabwo azatangaza ibyerekeye urukundo rwe akavana abantu mu rujijo.


Yverry aherutse kuririmba mu gitaramo cya Iwacu Muzika Festival 2021, aho yatanze ibyishimo bisendereye agatangaza ko azakomeza gukorana indirimbo zubakiye ku rukundo.

Aherutse gusohora indirimbo yise ‘Umuzimu’ nyuma ya ‘Ibara’ ‘Quarantine Love’ n’izindi.

Yverry yavuze ko urukundo rudapimirwa mu ngano y’amafoto abakundana bashyira kuri Instagram.

Yverry yavuze ko bidatinze azatangaza icyihishe inyuma yo gusiba amafoto kuri Instagram no guhagarika gukurikira umukunzi we kuri Instagram
Mu byumweru bitatu bishize, Vanessa yanditse kuri konti ye ya Instagram avuga ko umugore uzi akeneye kugeraho ntajya atinya kurya wenyine

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa