skol

Umuhanzi Yverry yatangaje amatariki y’ubukwe bwe na Vanessa bagiye kubana

Imyidagaduro   Yanditswe na: ISHIMWE JANE 9 May 2022

Rugamba Yverry umaze kwigarurira imitima ya benshi mu ruhando rwa Muzika yatangaje amatariki y’ubukwe bwe na Uwase Vanessa bemeranyije kubana akaramata.


Nyuma y’iminsi mike Rugamba Yves uzwi nka Yverry asezeranye imbere y’Amategeko na Uwase Vanessa uzwi nka Vanillah, yverry yatangaje amatariki y’ubukwe bwe ubwo yatangiraga gutumira inshuti n’abavandimwe kuzifatanya nawe kumunsi udasanzwe biteganyijwe ko uzaba ku wa 12 Kamena 2022.

Mu butumire arimo gutanga bigaragarako hazabaho umuhango wo gusaba no gukwa saa tatu kuri Sport View Hotel, saa saba gusezerana imbere y’Imana nyuma y’iyo mihango abatumiwe bakakirirwa kuri iyo Hotel.

Uyu muhanzi kandi yifashishije amagambo aboneka muri Bibiliya mu gitabo cya 1Samuel 1: 27, avuga ko Imana yasubije gusenga kwe, imugenera umufasha umukwiye bazabana ibihe n’ibihe, Uwase Vanessa uzwi nka Vanilla.

Kuwa 5 Gicurasi 2022 nibwo aba bombi basezeranye imbere y’amategeko mu Murenge wa Kimihurura,Akarere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.

Yverry yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye ziganjemo urukundo nka Amabanga, Mu ijuru, Uziye Igihe ndetse n’izindi nyinshi zagiye zikundwa no kwifashishwa mu bukwe.

Author : ISHIMWE JANE

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ntibisanzwe: MC yaryoheje ibirori ahembwa kuryamana n’umugeni nyuma...

Umugabo ukora akazi k’ubushyushyarugamba mu birori (MC) yahishuye uburyo...
18 May 2022 0

Amafoto ya Judith wahoze ari umugore wa safi Madiba ari kumwe n’undi...

Niyonizera Judith wahoze ari umugore w’umuhanzi Safi Madiba akomeje...
18 May 2022 0

Rutayizamu wa APR Fc Jacques Tuyisenge yibarutse imfura ye [AMAFOTO]

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi na APR FC, Tuyisenge Jacques n’umukunzi...
18 May 2022 0

RURA yatangaje ko umumotari uzafatwa adafite ikirahure kuri Casque...

Ikigo cy’Igihugu Ngenzaramikorere (RURA) cyatangaje ko Umumotari uzafatwa...
18 May 2022 0

Perezida wa Amerika Joe Biden n’umugore we bunamiye abaherutse kwicwa mu...

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Joe Biden n’umugore we Jill Biden...
18 May 2022 0

Clarisse Karasira yongeye kwibutsa iminsi ibura ngo yibaruke imfura...

Umuhanzikazi umaze kwigarurira imitima ya benshi mu njyana gakondo uzwi nka...
18 May 2022 0