skol
fortebet

Umuhanzikazi Akothee yibasiriwe n’abafana be kubera imyenda ishotorana yari yambaye mu gitaramo I London [amafoto]

Yanditswe: Monday 04, Jun 2018

Sponsored Ad

Umuhanzikazi ukomoka muri Kenya witwa Akothee yibasiriwe n’abanya Kenya benshi kubera imyambariire ye mu gitaramo yakoreye I London muri weekend ishize.

Sponsored Ad

Uyu muhanzikazi yari yambaye imyenda ikurura abagabo cyane ndetse yashyize ku rubuga rwe rwa Instagrama ifoto yazamuye ukuguru yambaye iyi myenda imufashe arangije yandikaho amagambo agira ati “Thailand mode”.

Mu butumwa bashyize kuri iyi foto,abanya Kenya bifatiye ku gahanga uyu muhanzikazi ndetse baramutuka cyane bamwibutsa ko iyo myambarire idakwiriye.

Caroline yanenze uyu Akothee agira ati “Nta soni ufite?,wari ukwiye kwiyubaha,ugaha urugero rwiza abana bawe n’abahanzi bakizamuka.

Everjaber we yagize ati “imyambarire yawe iratangaje cyane.iyi niyo myambarire mibi mbonye kuri Akothee.

Akothee ni umwe mu bahanzi bazwi muri Kenya aho azwi mu ndirimbo zitandukanye nka Give it to me yakoranye na Flavour,yuko moyoni,pashe n’izindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa