skol

Umuhanzikazi Alyn Sano yacyuriye uwahoze arumukunzi we wananiwe kumuha ibyishimo

Imyidagaduro   Yanditswe na: Rebecca UFITAMAHORO 30 May 2022

Sano yatunguranye acyurira umusore baherutse gutandukana ko atajyaga amuhaza mu buriri, mu magambo yavuze abinyujije mu ndirimbo ye nshya ‘Fake Gee’ yamaze gusohora mu buryo bw’amajwi.

Mu gitero cya kabiri cy’iyi ndirimbo ye nshya, Alyn Sano hari aho avuga ko n’ubusanzwe atari umusore wari usanzwe umuhaza mu buriri.

Mu magambo ye, Alyn Sano yagize ati “Reka nguhe Ikinyarwanda, uteka ibyo utazi guhisha..."

Aya magambo yumvikana nk’acyurira umusore bakundanaga wamubeshye urukundo, bikarangira amubabaje.

Ubwo yari abajijwe niba koko iyi ndirimbo ari inkuru mpamo ye, Alyn Sano yavuze ko ari iyo yanditse ashingiye ku nkuru mpamo y’ibyamubayeho nubwo ari ibintu binaba ku bandi bakobwa benshi.

Alyn San yagize Ati “Urebye ibintu naririmbye ni ibintu bisanzwe, navuga ko ari inkuru mpamo y’umusore twakundanye ntari buze kuvuga ngo ninde cyangwa twakundanye ryari na ryari kuko abanzi bahita bamumenya, gusa ni we mba mbwira. Ariko kandi ni inkuru zikunze kubaho uganiriye n’abakobwa benshi wasanga hari abasore babatesheje igihe mu rukundo.”

Iyi ndirimbo nubwo amashusho yayo atarasohoka, ni yo amaze iminsi aca ibintu ku mbuga nkoranyambaga aho uyu mukobwa agaragara arigata ku mutsima ‘Cake’ ukoze mu isura y’igitsina cy’umugabo.

Author : Rebecca UFITAMAHORO

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Nana avuze ikintu cyamushimishije mu rugo, yerekana impeta umugabo we...

Uwamwezi Nadege wamenyekanye muri Sinema Nyarwanda by’umwihariko muri Filime...
30 June 2022 0

Rusizi: Umugore yaje guhagarika ubukwe bw’umugabo babyaranye ubuyobozi...

Mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Kamembe umugore yaje guhagarika ubukwe...
30 June 2022 0

Justin Bieber yagaragaye yishimanye n’umugore we nyuma yo gutangaza ko...

Umuhanzi ukomeye muri Leta zunze ubumwe z’America wamamaye nka Justin Bieber...
30 June 2022 0

Danny Vumbi yahishuye ibihangano yabujijwe na Nyina ubwo bamushyinguraga

Umuhanzi Danny Vumbi yahishuye ko umubyeyi we yari yaramusaye guhagarika...
30 June 2022 0

Kevin Kade avuze imbogamizi ahura nazo aterwa no kuba ari icyamamare

Umuhanzi uri mu bagezweho hano mu Rwanda umaze kubaka izina nka Kevin Kade...
30 June 2022 0

Shaddyboo yahumurije Dj Dizzo urembejwe na Canseri

Umunyamideli Mbabazi Shadia wamamaye nka Shaddyboo yafashe umwanya...
30 June 2022 0