skol
fortebet

Umuhanzikazi Annet Murava yambitswe impeta n’umukunzi we bitegura kurushinga(AMAFOTO)

Yanditswe: Wednesday 25, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana wamenyekanye nka Annet Murava ari mu byishimo bidasanzwe nyuma yo kwambikwa impeta n’umusore bitegura kurushinga avuga ko amukunda byahebuje.

Sponsored Ad

Annet Murava ari mu byishimo bidasanzwe nyuma yo kwambikwa impeta n’umusore wigaruriye umutima we.

Mu kiganiro na Isimbi Annette Murava yahamije aya makuru avuga ko anyuzwe no kuba yarambitswe impeta n’umusore akunda ndetse ko n’ubukwe ari vuba, amubwira ko amukunda cyane amushimira ko nawe yamukunze gusa ntiyifuje kumutangaza mu itangazamakuru.

Annet Murava yamenyekanye cyane mu ndirimbo yanyuze imitima ya benshi’Niho Nkiri’ yakomoje ku nkuru mpamo y’umukinnyi wa Filme ukunzwe hano mu Rwanda @saro_giannapaccy yandikiwe n’umugabo we kubera ibihe banyuzemo bitaboroheye amugenera iyi ndirimbo nk’impano abinyujije muri Annet Murava.

Annet Murava nawe yakunze kuvuga ko yahisemo gukorera Imana kuko ari muri bamwe Imana yagiriye neza ndetse akaba ari umuhamya w’Imirimo yayo, avuga ko nawe yanyuze mu buzima butamworoheye ariko Imana ikabana nawe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa