Umuhanzikazi wo muri Wales Bonnie Tyler, wamamaye cyane mu ndirimbo z’urukundo zikomeye zo mu myaka ya 1980 nka "Total Eclipse of the Heart" na "Holding Out for a Hero", yitabye Imana afite imyaka 75, nk’uko BBC News yabitangaje.
Ijwi rye ryihariye, rikomeye kandi rifite ubukakaye ryatumaga ahita amenyekana, ryaturutse ku mpanuka yabaye nyuma yo kubagwa.
Mu mwaka wa 1977, nyuma yo kubagwa kugira ngo akurweho udusebe twari ku mitsi y’ijwi (vocal cord nodules), abaganga bamutegetse kutavuga kugira ngo ijwi rye rikire neza. Ariko umunsi umwe yararakaye cyane arataka, bituma ijwi rye rihinduka burundu.
Hashize imyaka itandatu, yasohoye indirimbo ye yamamaye cyane "Total Eclipse of the Heart", yagaragazaga neza iryo jwi rye ridasanzwe, ndetse inahatanira igihembo cya Grammy. Nyuma yaho yasohoye "Holding Out for a Hero", indi ndirimbo ya rock y’urukundo yakunzwe cyane, imufasha kwamamara ku rwego rwo hejuru mu Bwongereza. Izo ndirimbo zombi zakomeje gukoreshwa muri filime, ibiganiro byo kuri televiziyo n’amatangazo yamamaza.
Yavutse yitwa Gaynor Hopkins mu majyepfo ya Wales mu mwaka wa 1951. Yari umwana wa kane mu bana batandatu b’umukozi w’ikirombe cy’amakara n’umugore wo mu rugo.
Yakuriye mu nzu ya leta yari ifite ibyumba bine n’ubusitani bunini mu mudugudu wa Skewen, hafi ya Swansea.
Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru The Guardian mu 2012 yagize ati: "Ntekereza ko Mama na Data bagize ubuzima bugoye cyane, barera umuryango munini bafite ubushobozi buke cyane."
Umuziki wari igice cy’ubuzima bwa buri munsi mu muryango wabo, haba uwacurangwaga kuri radiyo cyangwa uwo nyina yaririmbaga igihe yakoraga imirimo yo mu rugo. Yaririmbaga indirimbo za opera cyangwa indirimbo "Itsy Bitsy Teenie Weenie Yellow Polkadot Bikini."
Afite imyaka irindwi, Bonnie Tyler yagiye kureba ikinamico cya muzika cyabereye mu rusengero rw’iwabo.
Aho ni ho yakunze cyane indirimbo ya Irving Berlin yitwa "There’s No Business Like Show Business", ari na yo yamuteye inzozi zo kuzaba umuririmbyi.
Yaje kwandika mu gitabo cye cy’amateka y’ubuzima cye "Straight from the Heart" ati:
"Nari nkiri umwana ugira isoni cyane, ariko hari igice cyanjye cyahoraga cyifuza kuririmbira abantu.
Yatangiye umwuga we nk’umuririmbyi wunganira abandi akiri umwangavu, mbere yo gusohora album ze bwite mu myaka ya 1970.
Ariko intsinzi ye nyamukuru yaje mu ntangiriro z’imyaka ya 1980 ubwo yatangiraga gukorana n’umwanditsi w’indirimbo w’Umunyamerika Jim Steinman.
Steinman, wari waramamaye kubera kwandika album "Bat Out of Hell" ya Meat Loaf, yemeye gukorana na Tyler nyuma yo kumwoherereza amajwi y’indirimbo za rock zifite uburyo bwa gikinamico, yari azi ko zihuye neza n’ijwi rye.
Bonnie Tyler yavuze ko ubwo yumvaga bwa mbere indirimbo "Total Eclipse of the Heart", yahise amenya ko ari yo yari amaze igihe kinini ategereje.
Yagize ati:
"Nahise menya ko iyi ari yo ndirimbo nari ntegereje ubuzima bwanjye bwose."
Iyo ndirimbo, Jim Steinman yasobanuye nk’"igitero gikomeye cy’amajwi n’amarangamutima gisa n’umuziki wa Wagner," yaje kuyobora urutonde rw’indirimbo zakunzwe cyane mu Bwongereza no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Irimo amagambo akunzwe cyane agira ati:
"Once upon a time, I was falling in love, But now I’m only falling apart."
Kugeza ubu, imaze kumvwa inshuro zirenga miliyari imwe kuri Spotify.
Yanakoreshejwe muri filime nka "Old School" na "Bandits", no muri televiziyo nka "Glee" na "Grey’s Anatomy", ndetse no mu matangazo ya Mastercard.
Uko izina "Bonnie Tyler" ryavutse
Kuva mu myaka ya 1990, Bonnie Tyler yakomeje kugira abafana benshi cyane muri Noruveje, Otirishiya n’u Bufaransa kurusha mu Bwongereza.
Mu mwaka wa 2013 yahagarariye u Bwongereza mu marushanwa ya Eurovision Song Contest, naho mu 2022 ahabwa icyubahiro cyo kuba Member of the Order of the British Empire (MBE) kubera uruhare yagize mu muziki.
Bonnie Tyler yashakanye n’umutunzi ukora ibijyanye n’imitungo itimukanwa Robert Sullivan mu 1973. Uwo yari n’umukunzi we wa mbere.
Hashize imyaka 40 bashakanye, yavuze ati:
"Ndagikunda cyane umugabo wanjye, kandi na we arankunda cyane."
Ntibigeze bagira abana.
Bonnie Tyler ntiyakundaga izina yavukanye rya Gaynor Hopkins.
Abajijwe uko yahisemo izina rye ry’ubuhanzi, yabwiye BBC Radio Wales ati:
"Nafashe ikinyamakuru kinini, nandika amazina yose ya mbere nabonagamo ku rutonde rumwe, nandika n’amazina y’imiryango ku rundi, hanyuma nyahuza kugeza mbonye izina Bonnie Tyler.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *