skol
fortebet

Umuhanzikazi Clarisse Karasira n’umugabo we bagiye gutura muri America

Yanditswe: Friday 12, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Clarisse Karasira uherutse gukora ubukwe n’uwari umujyanama we Ifashabayo Sylvain Dejoie , bimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amarica muri Leta ya Maine ku wa Gatandatu warangiye kuri 7 z’Ugushyingo 2021 .

Sponsored Ad

Mu kiganiro Karasira yagiranye na Igihe dukesha iyi nkuru ahamije ko yimukiye aho umugabo we asanzwe atuye.

Ati “Ntabwo nagiye gutembera cyangwa gusura, narimutse nagiye gushakishiriza ahandi.”

Abajijwe niba umuziki azawukomereza mu mahanga cyangwa agiye kuba awuhagaritse, Clarisse Karasira yagize ati “Ahubwo ubu nibwo ngiye kuwukora.”

Muri Gicurasi 2021, nibwo Karasira yarushinze na Ifashabayo Sylvain Dejoie mu muhango wabereye kuri Christian Life Assembly [CLA].

Bombi bahuye mu 2017, mu gitaramo cyo kwibuka umuhanzikazi Kamaliza. Ifashabayo wari mu ikipe itegura iki gitaramo yahuye na Karasira ubwo yari agiye kukimutumiramo, ubushuti bwabo butangira ubwo.

Uko ubushuti bwabo bwazamukaga, ni na ko Ifashabayo yagendaga afata izindi nshingano nko gufasha umukunzi we mu by’umuziki n’ibindi.

Uyu mugabo yize muri Ghana no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika; ni umwe mu bateguraga ibitaramo byiswe ’Umurage Nyawo’ byo kwibuka Kamaliza na Minani Rwema.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa