Umuhanzikazi Demi Lovato yajyanwe igitaraganya kwa muganga
Yanditswe: Wednesday 25, Jul 2018
Umuhanzikazi Demi Lovato ukomoka muri USA yajyanwe mu bitaro ikitaraganya ku munsi w’ejo ubwo yataga ubwenge nyuma yo kunywa ibiyobyabwenge byinshi bamwe bakeka ko ari ibyo mu bwoko bwa Heroin.
Mu gitondo cyo ku munsi w’ejo nibwo inshuti z’uyu muhanzikazi zamusanze mu nzu ye yataye ubwenge nyuma yo kunywa ibiyobyabwenge byinshi akarenza urugero.
Dimi Lovato arwariye mu bitaro bya Cedars Sinai Medical Center biherereye Los Angeles
Lovato w’imyaka 25 yahuye n’uruva gusenya kuko nyuma yo kunywa ibi biyobyabwenge yikubise hasi ata ubwenge inshuti ze zimugezeho zisanga yataye ubwenge zihita zihamagara nimero ya polisi yo muri USA 911,ahita ajyanwa kwa muganga igitaraganya.
Abo mu muryango w’uyu muhanzikazi batangaje ko ameze neza ndetse yakangutse, nyuma yo guhabwa ubufasha bwibanze n’abaganga aho yahawe imiti yitwa Narcan baha umuntu wanyoye ibiyobyabwenge byinshi.
Ikinyamakuru TMZ cyandika ku bahanzi muri USA cyatangaje ko uyu Lovato yanze gukorana n’abaganga ngo ababwire ibiyobyabwenge yafashe cyane ko nta kiyobyabwenge na kimwe cyasanzwe mu nzu ye.
Demi Lovato yanyoye ibiyobyabwenge arenza urugero
Demi Lovato azwiho kubatwa na Cocaine na Oxycontin aho abinywa bigatuma ata ubwenge gusa birakekwa ko kuri iyi nshuro yari yanyoye heroin ikiyobyabwenge gikaze cyane ndetse gihenze cyane.
Demi Lovato azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo iyitwa Give your heart a Break na Sober.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *