skol
fortebet

Umuhanzikazi Fille Mutoni yasubiranye n’umugabowe Mc Kats nyuma y’igihe batabana

Yanditswe: Monday 23, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzikazi ukorera umuziki we mu Gihugu cya Uganda uzwi nka Fille Mutoni yongeye gusubirana n’umugabo we Edwin Katamba uzwi nka MC Kats nyuma y’igihe batabana n’abantu badatekereza ko bakongera gusubirana nkuko byari bisanzwe.

Sponsored Ad

Aba bombi ni bamwe muri Couple zizwi cyane mu Gihugu cya Uganda ndetse bimenyerewe ko bakunda gutandukana kenshi ariko bakongera bagasubirana.

Nkuko bitangazwa na bimwe mu binyamakuru byo muri iki Gihugu bivuga ko aba bombi bongeye kwemeranya kubana ku munsi mukuru wa ’Eid’ aho ngo byatunguye benshi kubera ko batiyumvishaga ko byakoroha ko basubirana kubera ko bapfuye ikintu gikomeye.

Bivugwa ko gutangira gushwana kw’aba bombi byatangiye ubwo Fille yashinjaga Kats kumuca inyuma kuva icyo gihe batangira kujya batandukana bakongera bagasubirana ariko bikaza kuba bibi cyane ubwo Kats yajyaga mu ruhame akavuga ko yanduye Virusi itera Sida kandi atabyumvikanyeho n’umugore we.

Ibi bikaba ari bimwe mu bintu byatumaga abantu biyumvisha ko gusubirana kw’aba bombi bigoye.

Inkuru y’uko aba basubiranye yamenyekanye ubwo Fille yarimo aririmba Kats akamuca mu ijambo akavuga ko basubiranye ndetse arimo no kumutegurira igitaramo kizabera muri Selena Hotel.

Ati" Twakunze umuziki, twarakundanye ubwacu kandi bikomeye.Ndi umufana wa Fille".

Fille nawe yahise yungamo maze agira ati" Byagusaba icyaro cyose ngo wite ku mugabo wawe. Ndagushimiye kubwo kunyitaho, ubu tumaze imyaka icumi muri uyu muziki. Kats ni inshuti yange kandi aziko atari bimwe byo kumwikururaho".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa