skol
fortebet

Umuhanzikazi Momolava yahisemo kwakira Yesu nk’umwami n’umukiza

Yanditswe: Tuesday 27, Dec 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Mbabazi Maureen wamenyekanye nka Momolava yahizemo kwakira agakiza aho yabatirijwe mu itorero rya Noble Family Church.

Sponsored Ad

Momolava umaze imyaka 10 muri muzika yabatijwe na Apôtre Alice Mignone Kabera, Umushumba Mukuru wa Noble Family Church akaba n’uwashinze Women Foundation Ministries.

Uyu muhanzikazi yatangiye kumenyekana muri muzika mu 2012 akora Injyana ya Dancehall ubwo yari mu mikoranire na Future Records.

Urugendo rwe rwa muzika yaruhuriyemo n’inzitane nyinshi dore ko yagiye ahagarika umuziki inshuro nyinshi akongera kuwugarukamo nyuma y’igihe.

Mu ntangiriro za Gicurasi 2018 yafunzwe akurikiranyweho icyaha cyo gucuruza abantu arekurwa ku wa 30 Mata 2019 nyuma yo kurangiza igihano cy’umwaka yari yarakatiwe.

Momolava yamenyekanye mu ndirimbo zirimo “Akamodoka” yahuriyemo na T Brown, TNP, Davis D na Mr Kagame, “Shakira ahandi” yakoranye na Mr Kagame n’izindi.

Uyu mukobwa nyuma y’imyaka itatu yari amaze asubitse umuziki, muri Gicurasi 2022 yagarukanye indirimbo yise ‘Comeka’.

Momolava aherutse guhurira ku rubyiniro rumwe na Kizz Daniel mu gitaramo cyabereye kuri Canal Olympia ku i Rebero

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa