skol
fortebet

Umuhanzikazi Mutoni Fille yajyanywe mu bitaro nyuma yo gusagarirwa n’abajura

Yanditswe: Thursday 23, Feb 2017

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Mutoni Fille wo mu gihugu cya Uganda ufite inkomoko mu Rwanda, yatewe n’abajuru ubwo yageraga iwe mu rucyerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Gashyantare 2017 avuye mu kabyiniro.
Yatashye mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira iryo ku wa Gatatu tariki ya 22 Gashyantare, akigera hafi y’urugo rwe mu gace ka Najeera, abajura batangiye kumukurikira kugeza ageze ku gipangu atahamo.
Ibinyamakuru byo muri Uganda bitandukanye byanditse ko, aba bajura batangiye kwangiza imodoka ye ari (...)

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Mutoni Fille wo mu gihugu cya Uganda ufite inkomoko mu Rwanda, yatewe n’abajuru ubwo yageraga iwe mu rucyerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Gashyantare 2017 avuye mu kabyiniro.

Yatashye mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira iryo ku wa Gatatu tariki ya 22 Gashyantare, akigera hafi y’urugo rwe mu gace ka Najeera, abajura batangiye kumukurikira kugeza ageze ku gipangu atahamo.

Ibinyamakuru byo muri Uganda bitandukanye byanditse ko, aba bajura batangiye kwangiza imodoka ye ari nako bamenagura ibirahura byayo.

Fille yatabawe n’umurinzi we usanzwe ugenda nawe wakomeje guhangana n’insoresore maze uyu muhanzikazi akava mu modoka akiruka.

Amafoto yashyizwe hanze n’ikinyamakuru Big Eye agaragaza ko ibirahure by’imodoka ya Fille byose byamenwe. Ngo mu mdoka yasizemo ibyangombwa bye, amafaranga na bimwe mu bintu yari yaguze abicyuye mu rugo.

MC Kats umugabo wa Mutoni Fille yavuze ko umugore we yagize ibikomere ubwo yavaga mu modoka ahunga abo bajura ariko ko abaganga bari gukurina ubuzima bwe kuburyo ubu ameze neza.

Yagize ati “Amabandi yaramukurikiye ubwo yari atangiye kwegera igipangu ngo bamufungurire bahise bamwirundaho. Fille yaranakubiswe…”

Mutoni Fille aheruka mu Rwanda ubwo yakoga igitaramo muri Kigali Serena Hotel tariki ya 17 Ukuboza 2016 mu muhango wo gutanga ibihembo bya Smart Awards.Yakoranye kandi indirimbo n’umunyarwanda, Bruce Melodie, indirimbo bise “Hallo”.

Imodoka ye yangijwe.....

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa