skol
fortebet

Umuhanzikazi Queen Cha yavuze umuproducer w’umuhanga mu Rwanda

Yanditswe: Wednesday 01, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Mugemana Yvonne uzwi ku izina rya Queen Cha yatangaje ko Producer Element umaze kubaka izina muri muzika Nyarwanda ari umuhanga cyane mu Rwanda.

Sponsored Ad

Mu myaka ibiri ishize muri Muzika Nyarwanda, Producer Element niwe muntu utunganya umuziki uri gukorera abahanzi bakomeye ndetse n’indirimbo akora zigakundwa cyane, benshi bakemeza ko yazanye impinduka nyinshi ugereranyije na bagenzi be yasanze mu mwuga.
in
Mu kiganiro Queen Cha yagiranye na Kiss FM, yemeje ko Producer Element ari we uri ku isonga ndetse anahishura ko hari indirimbo nyinshi ateganya gukorera kwa Element zizakurikira iyo aheruka kumukorera yitwa Feel Me.

Yagize ati “Producer Element ni umuhanga cyane ari kubikora neza, muri iyi minsi ni uwa mbere, hari indirimbo nyinshi turi gukorana zizasohoka mu gihe kiri imbere”.

Queen Cha w’imyaka 30 y’amavuko amaze imyaka ikabakaba 10 mu muziki, akaba yaramenyekanye mu ndirimbo zakunzwe na benshi nka Romantic, Winner, Icyaha Ndacyemera, Do Me, Umwe Rukumbi yafatanyije na Riderman n’izindi nyinshi zitandukanye.

Indirimbo Nshya ya Queen Cha "Feel me"

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa