skol

Umuhanzikazi Rema wakoranye indirimbo na The Ben yibarutse [AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Rebecca UFITAMAHORO 8 November 2021

Umuhanzikazikazi Rema Namakula wakoranye indirimbo na The Ben , wanabyaranye na Eddy Kenzo umwana w’umukobwa agashaka undi mugabo, yamaze kwibaruka.


Rema Namakula wabyaranye na Eddy Kenzo umwana w’umukobwa nyuma bakaza gutandukana agashaka undi mugabo, yatangaje ko yibarutse umukobwa. Mu mpera za 2019 ni bwo Rema Namakula yerekanye Dr. Hamza Ssebunya mu muryango we yemeza ko ari umugore w’uyu mugabo, nyuma yaho baje gukora ubukwe barabana. Bakoze ubukwe nyuma yo gutandukana na Eddy Kenzo babyaranye umwana w’umukobwa.\

Umugabo wa Rema ateruye umwana bibarutse
Uyu muhanzi yagaragje ko yibarutse umwana w’umukobwa yifashishije imbuga nkoranyambaga. Rema yanditse avuga ko umwana we yamwise Aaliyah Sebunya.

Yagaragaje ko yamwibarutse kuri iki Cyumweru tariki 7 Ugushyingo 2021, arangije ashimira Imana.

Rema Namakula yatandukanye na Eddy Kenzo amushinja kumuca inyuma. Kuri ubu Rema yamaze kwibaruka umwana yabyaranye n’umugabo yasimbuje Eddy Kenzo.


Hari hatangiye kuvugwa ibihuha ko hashize ukwezi yibarutse ariko yanyomoje aya makuru agaragaza ko yibarutse kuri iki cyumweru tariki 7 Ugushyingo 2021. Blizz.co.ug yandikirwa muri Uganda yatangaje ko inshuti ya hafi y’uyu muhanzikazi yabahaye amakuru ko yibarutse ahagana mu gitondo cyo kuri iki cyumweru.



Umukobwa Rema yabyaranye n’umuhanzi Eddy Kenzo

Author : Rebecca UFITAMAHORO

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ifoto y’umuhanzikazi Ariel Wayz yerekana amabere ikomeje kuvugisha...

Ariel Wayz yongeye kwibasirwa bikomeye ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo...
6 December 2021 0

Ihere ijisho amafoto yaranze umuhango w’ubukwe bwa Senateri Evode n’umukunzi...

Ku munsi w’ejo tariki ya 5 Ukuboza 2021, nibwo Senateri Evode Uwizeyimana...
6 December 2021 0

Umukobwa wari umaze iminsi avugwa mu rukundo na Diamond yambitswe impeta...

Andréa Abrahams wari umaze iminsi bivugwa ko akundana n’umuhanzi Diamond...
1 December 2021 0

Miss Ingabire Grace yasobanuye imishinga ye mugace ka ‘Head to head...

Nyampinga w’u Rwanda muri uyu mwaka Ingabire Grace uhagarariye u Rwanda muri...
1 December 2021 0

Umunyamakuru Kentucky Elle Smith yegukanye ikamba rya Miss USA 2021...

Umunyamakurukazi Kentucky Elle Smith yambitswe ikamba rya Miss 2021 Miss...
1 December 2021 0

Judith wahoze arumugore wa Safi Madiba yatangaje ukuri kose kurukundo rwe...

Niyonizera Judith wakoze ubukwe n’umuhanzi Safi Madiba bikavugwa ko yateye...
1 December 2021 0