Maya Christinah Xichavo wamamaye ku izina rya SHo Madjozi ukomoka muri Africa Y’Epfo ari mu Rwanda ,aho yaje kureba umukino ya Basketball Africa league iri kubera mu Rwanda kuri Arena.
Maya Christinah Xichavo Wegerif, uzwi ku izina rya Sho Madjozi, ni umuraperi wo muri Afurika y’Epfo, umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo, umukinnyi wa filime n’umusizi.
Muri 2019, Madjozi yashyizwe ku rutonde rw’umwe mu bakinnyi 30 ba Forbes Africa 30 bari munsi y’imyaka 30 kubera uruhare yagize mu bijyanye n’umuziki n’imyidagaduro.
Uyu muhanzikazi aje muri iyi mikino abisikana n’abandi bahanzi barimo Mr Eazi na J. Cole bose baheruka mu Rwanda.
Ku rubuga rwa BAL banditse baha ikaze uyu mukobwa w’icyamamare ndetse nawe yifashishije Instagram agaragaza ko ari mu Rwanda kugeza ubu.
Uyu mukobwa yamenyekanye mu ndirimbo zirimo ‘Huku’, ‘Idhom’ , ‘John Cena’ yatumye aba icyamamare kurushaho, yagiye hanze mu 2019.
BAL yatangiye kubera mu Rwanda tariki 16 Gicurasi. U Rwanda ruhagarariwe na Patriots BBC yageze muri ½ cya BAL 2021, aho izahura na US Monastir yo muri Tunisia hashakwa ikipe izagera ku mukino wa nyuma.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *