skol
fortebet

Umuhanzikazi Temsbaby yafashwe n’indwara itamwemerera kuririmba

Yanditswe: Wednesday 15, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Temilade Openiyi wamamaye nka @temsbaby mu Gihugu cya Nigeria arembejwe n’indwara yo mu muhogo itamwemerera kuririmba byatumye ahagarika ibitaramo yari afite.

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Temilade Openiyi wamamaye nka @temsbaby arembejwe n’indwara yo mu muhogo itamwemerera kuririmba.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram Temsbaby yashyizeho ibaruwa ivuga ko ababajwe no kuvuga ko atameze neza nyuma y’igitaramo cye cya nyuma, avuga ko yafashwe n’indwara ya Reflux Laryngitis itamwemerera gusohora ijwi rye neza bikaba byatumye ahagarika ibindi bitaramo yari afite kugirango abanze kwita ku buzima.

Yaakomeje asaba imbabazi abakunzi be bari bamutegereje mu bitaramo bibiri mu byo ari gukorera mu Bwongereza ariko abasezeranyako aramera neza vuba bidatinze.

Tems yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo’ Higher, Crazy Tings, Damages ndetse n’izindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa