Umuhanzikazi ukunzwe cyane mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Sheebah Karungi, yatangaje ko amaze igihe cy’ibyumweru bitatu ari mu Buhinde aho yari yagiye kwivuza indwara y’umutima, mbere yo gusubira mu gihugu cye ameze neza.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Sheebah yasobanuye ko uru rugendo rwari rwatangiye nk’urwo kwitabwaho n’abaganga, ariko rukaza guhinduka ubuhamya bukomeye bw’uko yakize. Yagaragaje ko yishimiye cyane kuba yaragarutse mu rugo afite ubuzima bwiza, anashimira Imana ku byo yamukoreye.
Yavuze ko mu gihe yari ari mu bitaro, yagize inkunga ikomeye iturutse ku bantu batandukanye barimo abamusengeye, abamwandikiye ubutumwa bumuhumuriza ndetse n’abari hafi ye muri icyo gihe kitoroshye. Yongeyeho ko hari n’abamuherekeje muri uru rugendo rwo kujya kwivuza mu Buhinde, bose abashimira ku ruhare rwabo.
Uyu muhanzikazi kandi yagarutse ku ruhare rw’umuhungu we, avuga ko ari imwe mu mpamvu imutera imbaraga zo gukomeza gukora cyane no gushaka iterambere mu buzima bwe.
Nubwo atatanze ibisobanuro birambuye ku buryo uburwayi bwe bwari buhagaze, amagambo ye agaragaza ko ubu ameze neza kandi afite icyizere cyo gukomeza ibikorwa bye bya muzika n’ubuzima busanzwe.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *