skol
fortebet

Umuhire Rebecca yasezeranye

Yanditswe: Thursday 28, Nov 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umuhire Rebecca, wamenyekanye cyane nk’umunyamakuru ndetse akaba n’umwe mu bakobwa bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2018, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Masengesho Kadudu.

Sponsored Ad

Uyu musore utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’uyu mukobwa basezeranye ku wa 27 Ugushyingo 2024, mu muhango wabereye ku Murenge wa Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.

Nyuma y’igihe kinini bakundana, Umuhire na Masengesho bahisemo guhamya isezerano ryabo mu mategeko. Mu gihe gito gishize, Umuhire yakorewe ibirori byo gusezera ku rungano byateguwe n’inshuti ze za hafi n’umuryango. Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko, aba bombi biteguye ubukwe buzaba ku Cyumweru, tariki ya 1 Ukuboza 2024.

Masengesho Kadudu yamenyekanye mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda, cyane cyane mu bihe bya COVID-19, aho yari afite shene ya YouTube yitwa MK1 TV, yatangazaga ibitaramo byifashishije ikoranabuhanga mu gihe cya guma mu rugo.

Umuhire Rebecca yatangiye urugendo rwe mu itangazamakuru mu mwaka wa 2018, ubwo yakoraga kuri Isango Star. Yamenyekanye cyane mu biganiro nka Isango na Muzika na Isango Relax Time, aho yagaragaje ubuhanga no kwitanga. Nyuma, yavuye kuri Isango Star yerekeza kuri Royal FM, aho kugeza ubu akorera.

Ubukwe bwabo ni intambwe ikomeye mu buzima bwabo nk’umuryango mushya. Umuhire na Masengesho batangaje benshi kubera urukundo rwabo rwimbitse n’imishinga bafitiye umuryango wabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa