Umuhungu wa Brad Pitt na Angelina Jolie witwa Maddox Jolie-Pitt, biravugwa ko ashaka kwitandukanya na se, kuko yatangiye inzira yo gukura izina “Pitt” ku mazina ye mu buryo bwemewe n’amategeko.
Maddox yamaze gutanga ubusabe bwo guhindura izina rye mu mategeko, aho asaba gukurwaho “Pitt” akitwa gusa Maddox Chivan Jolie.
Ibi bije bikurikira kuba Maddox yari asanzwe atakoresha izina Pitt mu kazi ke. Mu mazina y’abakoze kuri filime nshya ya Angelina Jolie yitwa Couture, Maddox yagaragaye nka “Maddox Jolie”, aho yakoze nk’umwungirije w’uyiyoboye.
Maddox yiyongereye ku bandi bana bo muri uwo muryango batangiye gukura cyangwa kureka gukoresha izina Pitt. Mushiki we Shiloh Jolie we yamaze kurihindura mu buryo bwemewe n’amategeko, mu gihe Zahara Jolie na Vivienne Jolie nabo batagikoresha iryo zina mu bikorwa byabo.
Bivugwa ko benshi muri abo bana basa n’abashaka kwitandukanya na se wabo, ibintu byarushijeho kugaragara kuva Brad Pitt na Angelina Jolie batangira gahunda yo gutandukana mu 2016, urubanza rwaje kurangira mu 2024.
Nubwo ubusabe bwa Maddox bwo guhindura izina butaremezwa n’urukiko, benshi batekereza ko bushobora kwemezwa mu gihe kiri imbere.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *