skol
fortebet

Umuhungu wa Chameleone Abba Marcus arateganya kwibaruka imfura

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Tuesday 21, Apr 2026

Umuhungu wa Chameleone Abba Marcus arateganya kwibaruka imfura

Sponsored Ad

skol

Umuhungu w’umuhanzi wo muri Uganda Jose Chameleone, uzwi nka Abba Marcus Mayanja n’umukunzi we bagiye kwibaruka imfura.

Nk’uko ikinyamakuru Big Eye cyo muri Uganda cyabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Mata 2026, ayo makuru yacaracaye ku mbuga nkoranyambaga kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru agaragaza uwo musore n’umukunzi we Angel bishimanye.

Ni amakuru kandi yashimangiye na Angel ubwe wasangije abakunzi be amashusho abyinana na Abba Marcus Mayanja banagaragaza inda y’uwo mukobwa bavuga ko iyo nda imaze ibyumweru 19.

Abba Marcus ni imfura ya Jose Chameleone n’uwahoze ari umugore we, Daniella Atim, batandukanye mu buryo bwemewe n’amategeko mu 2024, bivuze ko Jose Chameleone agiye kuba Sekuru w’umwana.

Nubwo akiri muto,Abba Marcus agaragara muri ayo mashusho yishimiye kandi agaragaza ko yiteguye gufata inshingano.

Abba Marcus afite imyaka 21 y’amavuko akaba ari imfura ya Jose Chameleone aho afite abandi bavandimwe barimo bane bahuje nyine na Babiri bahuje se.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa