skol
fortebet

Umujyi wa Kigali n’intara y’Uburasirazuba imbere mu bamaze kwiyandikisha muri Miss Rwanda 2017

Yanditswe: Tuesday 03, Jan 2017

Sponsored Ad

Urugendo rwo gushakisha umukobwa uzasimbura, Nyampinga w’u Rwanda 2016, Mutesi Joll, rwatangiye mu cyumweru gishize aho kugeza ubu hamaze kwiyandikisha abakobwa bagera kuri 60 mu gihugu cyose.
Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Backup, Ishimwe Dieudonné yabwiye Igihe ko gutoranya Miss Rwanda bigiye kuba uyu mwaka harimo impinduka nyinshi cyane yaba mu mitegurire kugeza ku guhitamo Nyampinga w’u Rwanda 2017. Uyu muyobozi yanavuze ko mu minsi ishize kwiyandikisha bitangiye hamaze kwiyandikisha (...)

Sponsored Ad

Urugendo rwo gushakisha umukobwa uzasimbura, Nyampinga w’u Rwanda 2016, Mutesi Joll, rwatangiye mu cyumweru gishize aho kugeza ubu hamaze kwiyandikisha abakobwa bagera kuri 60 mu gihugu cyose.

Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Backup, Ishimwe Dieudonné yabwiye Igihe ko gutoranya Miss Rwanda bigiye kuba uyu mwaka harimo impinduka nyinshi cyane yaba mu mitegurire kugeza ku guhitamo Nyampinga w’u Rwanda 2017.

Uyu muyobozi yanavuze ko mu minsi ishize kwiyandikisha bitangiye hamaze kwiyandikisha abageze kuri 60 mu gihe Intara y’Uburasirazuba ndetse n’umujyi wa Kigali aribo bari imbere mu kwiyandikisha.

Yagize ati “Irushanwa rizatangirira i Rubavu ku itariki ya 14 Mutarama, abakobwa batangiye kwiyandikisha ari benshi, ntabwo nzi imibare neza nonaha ariko mperuka kureba barenga 60. Abo mu Mujyi wa Kigali n’Uburasirazuba nibo benshi, ni mu ntangiriro twizeye ko no mu zindi ntara bazaboneka benshi.”

Yanavuze ko umukobwa uzatorwa azahabwa ibihembo byinshi bitandukanye birimo imodoka nshya, umushara w’amafaranga 800,000 buri kwezi mu gihe cy’umwaka.Azabwa itike yo guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya Nyampinga w’Isi wa 2017.

Yagize ati “Ku bihembo bisanzwe umukobwa agenerwa ni umushahara azajya ahembwa ungana n’amafaranga ibihumbi 800 mu gihe azamarana iri kamba, azanahabwa imodoka nshya nziza. Ikindi gikomeye ni uko agomba kuzahita ahabwa itike yo kujya muri Miss World.”

Ibigenderwaho kugira ngo umukobwa yemererwe guhatana muri Miss Rwanda 2017.

1. Kuba ari Umunyarwandakazi
2. Kuba afite hagati y’imyaka 18-24
3. Kuba yararangije amashuri yisumbuye
4. Kuba avuga neza Ikinyarwanda n’urundi rurimi, hagati y’Icyongereza, Igifaransa n’Igiswahili
5. Kuba afite indeshyo ya sentimetero 170 kuzamura
6. Kuba apima ibiro hagati ya 45-70
7. Kuba atari yabyara
8. Kuba yiteguye kumara byibuze umwaka atuye mu Rwanda, igihe yatsinze
9. Kuba atiteguye gukora ubukwe mu gihe cy’umwaka yambaye ikamba
10. Kuba yiteguye guhagararira u Rwanda mu gihe bikenewe
11. Kuba yiteguye gukurikiza amategeko n’amabwiriza asanzwe agenga Nyampinga w’u Rwanda.

Ingengabihe y’irushanwa

Mu myaka itandatu iri rushanwa rimaze riterwa inkunga na Cogebanque ari nayo igena umushahara kuri Nyampinga agahabwa n’imodoka nshya. Mu ntara enye n’umujyi wa Kigali hazatoranywamo abakobwa 25, 15 nibo bazajya mu mwiherero ’Boot Camp’ mbere y’uko Nyampinga w’Igihugu amenyekana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa