skol

Umujyi wa Kigali wahaye AS Kigali miliyari 1 Frw mu myaka itanu ishize

Yanditswe: Saturday 12, Jul 2025

featured-image

Nyuma y’inama yahuje ubuyobozi bwa AS Kigali ndetse n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, Umujyi wa Kigali watangaje ko umaze kugenera iyi kipe ingengo y’imari ya miliyari 1 Frw mu myaka itanu ishize.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 11 Nyakanga 2025, ni bwo ku biro by’Umujyi wa Kigali habereye inama yatumijwe na AS Kigali, kugira ngo impande zombi zigire hamwe uko zizitwara mu mwaka utaha w’imikino wa 2025/26.

AS Kigali ni ikipe yahuye n’ibibazo by’amikoro ndetse n’iby’imiyoborere mu mwaka ushize, aho yaberegamo abakinnyi imyenda y’amezi atandukanye ndetse n’uduhimbazamushyi.

Kugira ngo ibyo bitazasubira, yatumijeho Umujyi wa Kigali nk’umuterankunga wayo mukuru, kugira ngo iwusabe kongera amafaranga yawuhaga yo kwitegura shampiyona.

Umujyi wa Kigali watangaje ko iyi nama yibanze ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ubufatanye hagati y’impande zombi, n’ingamba zo gufasha ikipe kwitabira shampiyona y’umwaka utaha.

Iyi kipe yari yatangaje ko itazayitabira ibibazo bidakemutse.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali kandi byongeraho ko “Kuva mu 2020, Umujyi wa Kigali umaze gukoresha ingengo y’imari isaga 1.000.000.000 Frw, mu gushyigikira AS Kigali gusa.”

Abari mu nama baganiriye ku bijyanye n’aya mikoro n’uburyo bwihariye bwo gukoresha ubushobozi buhari muri shampiyona, hanafatwa ingamba nshya z’Umujyi wa Kigali zo “kuzamura umusaruro uturuka mu ruhare rwawo.”

AS Kigali ijya kwandika ibaruwa yasabaga ko Umujyi wa Kigali uyifasha ikipe y’abagabo n’iy’abagore, wazamura inkunga y’amafaranga uyigenera, ikagera kuri miliyoni 600 Frw ku mwaka.

Si iyi kipe Umujyi wa Kigali ufasha gusa kuko hari na Kiyovu Sport, Gasogi United, Espoir BBC na KVB VC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa