skol
fortebet

Umujyi wa Los Angeles wahaye umugore wa Kobe Bryant asaga miliyoni 29$ nk’indishyi z’akababaro

Yanditswe: Thursday 02, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umujyi wa Los Angeles wemeye guha umugore wa Kobe Bryant, miliyoni 29$ z’indishyi z’akababaro, ku mpamvu z’amafoto y’indege polisi yashyize hanze agaragaza impanuka ya Kobe n’umukobwa we nta burenganzira babiherewe n’umuryango.

Sponsored Ad

Iyi ndege yaguye tariki 26 Mutarama 2020, mu Mujyi wa Calabasas muri Leta ya California, imwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, igwamo Kobe Bryant, umukobwa we Gianna Bryant n’abandi bantu barindwi bari kumwe.

Umugore wa Kobe Bryant, Vanessa Bryant, yareze Umujyi wa Los Angeles nyuma y’impanuka, avuga ko yababajwe no kubona abahageze mbere barafotoye ibisigazwa bya ba nyakwigendera bakabigira urwibutso.

Ku makuru dukesha BBC, abunganiraga mu mategeko Vanessa Bryant muri iki kirego cyari kimaze imyaka itatu, batangaje ko ari ikirego uyu mugore yarwaniriye kugeza ku musozo abikorera umuryango we ndetse n’umuryango w’abaguye mu mpanuka n’abandi bahuye n’ikibazo nka cyo.

Umwe mu babuze ababo muri iyi mpanuka Chris Chester, wapfushije umugore we n’umwana muri barindwi bari kumwe na Kobe, nawe yahawe indishyi y’akababaro ya miliyoni isaga 20$.

Indege ya Kobe Bryant wahoze ari umukinnyi wa Basketball ukomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yaguye mu misozi yo mu Mujyi wa Calabasas muri Leta ya California, ubwo bari bagiye kureba umukino wa Basketball hamwe n’umukobwa we.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa