skol
fortebet

Umukinnyi ukomeye mu mupira w’amaguru yakiriwe na Minisitiri yambaye mu buryo butangaje(AMAFOTO)

Yanditswe: Wednesday 06, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Rutahizamu ukomoka muri Jamaica Raheem Sterling umaze kwamamara ku rwego rwIsi yakiriwe na Minisitiri w’Intebe wa Jamaica mu biro bye,yambaye ikabutura n’umupira w’amaboko magufi bitangaza benshi.

Sponsored Ad

Raheem Sterling uri mu bakinnyi b’ikitegererezo mu Bwongereza yatangaje ko yishimiye ikiganiro yagiranye na Andrew Michael Holness, Minisitiri w’Intebe w’iki Gihugu akomokamo, wamwakiriye mu biro bye kuri uyu wa Kabiri

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Raheem Sterling yagize ati “Uyu munsi nagiranye ikiganiro cyiza na Andrew Holness cyagarutse ku buryo bwo kuzamura umupira w’amaguru ndetse n’abafite impano hano mu rugo.”

Raheem Sterling ni umwe mu bakinnyi bagize umwaka mwiza w’imikino wa 2021-2022, aho yatsindiye Manchester City ibitego 13.

Uyu musore kandi ari mu batsindiye ibitego byinshi iyi kipe yegukanye shampiyona y’u Bwongereza.

Raheem Sterling ni umwe mu bakinnyi bishimirwa na benshi kubera imikinire ye ikunze kurangwa no kunyaruka akanyura mu rihumye ba myugariro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa