skol
fortebet

Knneth Gasana ukinira Patriots BBC yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda (AMAFOTO)

Yanditswe: Tuesday 24, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Wilson Kenneth Gasana ukinira ikipe y’Igihugu ya Basketball na REG BBC yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa mbere 23 Gicurasi 2022 umukinnyi ufite izina rikomeye mu mukino wa Basketball mu ikipe y’Igihugu na REG BBC Wilson Kenneth Gasana yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Ni umuhango wabereye ku Biro by’Akarere ka Gasabo, uyobowe n’umuyobozi w’Akarere ka Gasabo Umwali Pauline.

Wilson Kenneth Gasana wamenyekanye nka Kenny Gasana yavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za America mu Mujyi wa San Antonio muri Leta ya Texas kugeza ubu yamaze kubona ubwenegihugu bw’u Rwanda ari naho abarizwa uyu munsi.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bubinyujije ku rukuta rwabo rwa Twitter rwemeje ko bwakiriye indahiro ya Kenneth Gasana, bwagize buti" Umuyobozi nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo yakiriye indahiro y’umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu ya Basketball Wilson Kenneth Gasana wahawe Ubwenegihugu bw’u Rwanda".

Ibi byashimangiwe n’amafoto yagaragaje Gasana arimo arahira afashe ku ibendera ry’Igihugu ndetse anasinya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa