skol
fortebet

Umukinnyi wa basketball Nate Ament yagizwe ambasaderi w’u Rwanda w’uwo mukino ku isi

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Wednesday 01, Jul 2026

Umukinnyi wa basketball Nate Ament yagizwe ambasaderi w'u Rwanda w'uwo mukino ku isi

Sponsored Ad

skol

Leta y’u Rwanda ivuga ko yishimiye kwakira umukinnyi ukina basketball muri Amerika, Nate Ament, nk’ambasaderi warwo wa mbere w’uwo mukino ku rwego rw’isi, muri gahunda yarwo ya ’Visit Rwanda’ yo kwamamaza ubukerarugendo.

Ni nyuma yuko ku wa mbere ikigo cy’u Rwanda cy’iterambere (RDB) gitangaje uwo mukinnyi, ufitanye isano n’u Rwanda, nk’ambasaderi w’uwo mukino.

Ibiro bya minisitiri w’intebe byatangaje ku rubuga X ko ingingo ijyanye na Ament iri mu byizweho mu nama y’abaminisitiri yo ku wa kabiri yayobowe na Perezida Paul Kagame.

Ubwo butumwa bugira buti: "Twishimiye kwakira Nate Ament mu muryango wa Visit Rwanda nk’Ambasaderi wacu wa mbere w’umukino wa Basketball ku rwego rw’Isi.

"Binyuze muri ubu bufatanye, Nate azakoresha ubwamamare bwe mu kumenyekanisha u Rwanda ku bakunzi ba Basketball ku Isi, ari na ko yishimira umurage w’u Rwanda."

Ament, w’imyaka 19, ni umukinnyi ukomeye wa basketball. Mu kwezi gushize, yatoranyijwe ku mwanya wa 13 muri NBA Draft muri Miami Heat, ikimenyetso cy’uko ari umwe mu bakinnyi bakiri bato bitezweho kugira ahazaza heza muri shampiyona ya NBA.

Yavukiye muri Amerika, mama we akaba ari Umunyarwandakazi naho se akaba ari Umunyamerika.

RDB isubiramo amagambo ya Ament agira ati: "Guhagararira u Rwanda ni ikintu kivuze byinshi kuri jye. U Rwanda ni kimwe mu wo ndi we, kandi ntewe ishema no gusangiza iyo sano n’isi mu gihe ntangiye urugendo rwanjye muri NBA."

Avuga ko kimwe mu bintu ashishikariye ari ukujya amarana igihe n’abakinnyi ba basketball mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa