Umukinnyi wa filime James Van Der Beek wamamaye muri filime nka ‘Dawson’s Creek’, ’Varsity Blues’ na ’The Rules of Attraction’ kimwe n’izindi nyinshi yitabye Imana ku myaka 48 y’amavuko, bikavugwa ko yishwe n’indwara ya kanseri yari amaranye igihe.
James David Van Der Beek yavutse ku wa 8 Werurwe 1977, avukira mu Mujyi wa Cheshire, uyu musore wakuranye impano yo kubyina yari n’umutoza w’imyitozo ngororamubiri.
Ubwo yari afite imyaka 15, James Van Der Beek yasabye umubyeyi we kumujyana muri New York kureba ko yabona uwamufasha kuzamura impano ye yo gukina filime.
Mu 1993, ubwo yari afite imyaka 16 y’amavuko ni bwo yatangiye gukina ikinamico nk’uwabigize umwuga.
Mu 1997 Van Der Beek yatoranyijwe kugaragara muri filime y’uruhererekane Dawson’s Creek aho yakinaga yitwa Dawson Leery.
Ibyakurikiye mu rugendo rwe rwa sinema ni amateka wabaza abakunzi ba filime yagiye akinamo.
Mu 2003 ni bwo Van Der Beek yashakanye n’umukinnyi wa filime Heather McComb icyakora baza gutandukana byemewe n’amategeko mu 2010.
Muri uwo mwaka yahise akora ubukwe na Kimberly Brook mu birori byabereye muri Israel, kugeza ubu aba bakaba bari bafitanye abana batandatu.
Mu 2023 Van Der Beek yamenye ko arwaye kanseri y’amara, icyakora ntiyahitamo kubitangaza kuko yifuzaga guhangana n’iyi ndwara wenyine.
Ku wa 11 Gashyantare 2026 Van Der Beek yitabye Imana afite imyaka 48, akaba yaguye mu Mujyi wa Texas aho asanzwe atuye.
James Van Der Beek yitabye Imana afite imyaka 48 y’amavuko
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *