skol

Umukinnyi wa filime Juliet Ibrahim yahishuye ko yafashwe ku ngufu n’umukunzi we

Yanditswe: Monday 23, Feb 2026

featured-image

Juliet Ibrahim uri mu bakinnyi ba filime bakunzwe muri Afurika yatangaje ko yakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu bihe bitandukanye ubwo yakundanaga n’uwahoze ari umukunzi we.

Yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru, Chude Jideonwo, cyitwa ’WithChude’. Juliet yavuze ko uwo mukunzi we yajyaga amusambanya ku gahato inshuro nyinshi. Ngo yigeze no kumufungirana mu nzu ye iminsi myinshi.

Ati "Nafashwe ku ngufu kenshi cyane mu rukundo rwanjye rw’ahahise. Buri gihe uko namubwiraga ko ntiteguye [gukora imibonano mpuzabitsina], yavugaga ko atabyitayeho ngo dupfa kuba dukundana. Yahitaga anyijugunyaho. Yageze aho anamfungirana mu nzu ye iminsi myinshi cyane".

Muri iki kiganiro, Juliet avugamo ko yashatse uko yacika uyu musore wari wamufungiranye mu nzu ariko biramwangira. Ngo byaje gukunda nyuma yo kubifashwamo n’umuvandimwe we wari uje kumushaka kuko bari bamubuze.

Yavuze kandi ko kuryamana bikozwe nta bushake kuba ari ugusambanywa ku gahato, n’iyo byaba bikozwe hagati y’abakundana cyangwa abashakanye.

Juliet Ibrahim yahamagariye abandi bagore bahura n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina kuritangaho amakuru.

Uyu mugore ukomoka muri Ghana yegukanye ibihembo bitandukanye abikesha filime zisaga 50 yagizemo uruhare zirimo izamenyekanye nka ’Crime to Christ’ yo mu 2005, ’Yankee Boys’, ’30 Days in Atlanta’, ’Shattered Romance’ n’izindi.

Juliet Ibrahim yahishuye ko yakorewe yafashwe ku ngufu n’umukunzi we

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa