Umukinnyi wa Filime O Yeong-su akurikiranyweho guhohotera umugore bishingiye ku gitsina
Yanditswe: Monday 28, Nov 2022
Umukinnyi wa Filime O Yeong-su wo muri Korea y’Epfo wamamaye muri filime Squid Game akurikiranyweho icyaha cyo guhohotera umugore bishingiye ku gitsina, aho ashinjwa ko mu 2017 yamukorakoye atabimusabye.
Ibinyamakuru bitandukanye byatangaje ko ku wa Kane aribwo O Yeong-su ufite imyaka 78, yahamagajwe n’Ubushinjacyaha. Icyakora akurikiranywe adafunzwe.
Uyu musaza we yahakanye ibyaha ashinjwa, avuga ko abeshyerwa.
Kubera ibyaha akurikirankweho, Minisiteri y’umuco muri Korea y’Epfo yahagaritse ibikorwa leta yari ifatanyije n’uyu mugabo.
O Yeong-su wagaragaye muri filime ’Squid Game’ yasohotse muri 2021, ni umwe mu bahawe ibihembo by’abitwaye neza muri iyi filime y’uruhererekane yakunzwe n’abatari bake.
Squid Game igaruka ku nkuru y’abagabo n’abagore baba bakennye kandi bafite amadeni. Mu rwego rwo kubona amafaranga bagomba gukina umukino w’abana, ari na wo witirirwa filime, icyakora ni umukino uwutsinzwe ahita araswa.
Usigara ahagaze ni we uba ugomba gutwara miliyoni 38 z’amadolari bose baba bahatanira.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *