Umukinnyi wa Filime w’icyamamare muri Hollywood ukomoka muri Leta zunze Ubumwe za Amerika yitabye Imana ku myaka 95 y’amavuko.
Uwo mukinnyi wabifatanyaga n’ibirimo kuzandika no kuziyobora yamenyekanye muri Filime zakunzwe zitandukanye zirimo Godfather’, ‘Apocalypse Now’, The Defenders,’ Armstrong Circle Theatre n’izindi nyinshi zakunzwe.
Inkuru y’akababaro yatangajwe n’umugore we Luciana Pedraza wabinyujije mu kigo cyari gishinzwe kumenyekanisha ibikorwa by’umuryango w’uwo mugabo.
Muri ubwo butumwa yagize ati: “Ku batuye Isi, ndagira ngo mbamenyeshe ko Robert Duvall watwaye igihembo cya Oscar yitabye Imana, yari asanzwe ari umuyobozi wa filime, umubarankuru mwiza gusa kuri njyewe yari byose. Urukundo yakundaga akazi ke rungana n’urwo yakundaga abakinnyi n’abantu muri rusange.”
Robert Duvall yari amaze imyaka 64 akina, yandika anayobora Filime kuko yatangiye uwo mwuga mu 1962, amenyekana cyane muri filime zitandukanye akina nk’umukinnyi utagira icyo atinya kandi utajya atsindwa ku cyo ashaka amenyekana cyane mu yitwa ‘Godfather’ yakinwe mu 1972 n’iyitwa Apocalypse yasohotse mu 1979.
Yatwaye ibihembo bitandukanye birimo BAFTA Awards, British Academy Film Awards, Excellence in music kizwi nka Oscar, n’ibindi byinshi gitegurwa na Recording Academy mu 1983 abikesheje filime yakinnye muri uwo mwaka yitwa Tender Mercies.
Amakuru ahari agaragaza ko uwo muhanzi yashatse abagore bane ariko kandi muri abo bose nta numwe bigeze babyarana bivuze ko yitabye Imana nta mwana yagiraga, yashakanye na Barbara Benjamin kuva 1964 -1975, Gail Youngs babanye kuva 1982-1986, Sharon Brophy 1991-1995, Luciana Pedraza babanye 2005 bakaba bari bakibana kugeza apfuye.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *