skol
fortebet

Umukinnyi wa Filime wakunzwe na benshi Paul Grant yitabye Imana

Yanditswe: Wednesday 22, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Paul Grant wakunzwe muri Filime zitandukanye zirimo ‘Harry Potter’ yitabye Imana ku myaka 56.

Sponsored Ad

Amakuru ahari avuga ko Ku wa Kane tariki 16 Werurwe Grant yasanzwe hafi ya gariyamoshi i Londres yaguye, ahita ajyanwa kwa muganga.

Ikinyamakuru Sky news kivuga vuga ko Grant wari waguye muri koma yaje kwitaba Imana nk’uko byatangajwe n’umukobwa we, Sophie Jayne Grant.

Kugeza ubu ntiharamenyekana ikihishe inyuma y’urupfu rwa Grant usize abana batatu n’abuzukuru.

Paul Grant yavutse tariki 3 Gashyantare 1967 mu Bwongereza. Yamenyekanye cyane muri sinema kubera indeshyo ye ya metero imwe na santimetero 32.

Paul Grant yagaragaye muri filime zakunzwe nka ‘Harry Potter’, ‘Star wars’ yahuriyemo na Liam Neeson, ‘Goblin Corps’ n’izindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa