skol
fortebet

Umukinnyi wa Filimi muri Nigeria yavuze ko aziyahura Wizkid niyanga kumukurikira kuri Instagram [AMAFOTO]

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Wednesday 08, May 2019

Sponsored Ad

skol

Umukobwa ukina Filimi muri Nigeria witwa Uche Okoye yashyize hanze amashusho asa nk’uhuruza rubanda aho yemeje ko aziyahura umuhanzi Wizkid niyanga kumukurikira ku rubuga rwe Instagram.

Uyu mukinnyi wa Filimi ukizamuka,yihebeye cyane Wizkid ariyo mpamvu yamusabye kumukurikira ku rubuga rwa Instagram ngo nabyanga,azirasa umutwe awumene.

Mu mashusho yashyize hanze ku rukuta rwe rwa Instagram,Uche Okoye yitunze imbunda ku mutwe, arangije abwira Wizkid ko ategereje ko amu Followinga kuri Instagram ngo natabikora azahita yirasa mu mutwe apfe.

Si ubwa mbere uyu mukobwa akoze ibi bintu,kuko mu minsi ishize yigeze gutangaza ko Davido natamukurikira kuri Instagram ariyahura birangira uyu muhanzi uri mu bakomeye muri Afurika abikoze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa