Imyidagaduro
Umukinnyi wa filimi yatunguye benshi ubwo yashyiraga hanze amafoto yambaye ubusa ku isabukuru ye [AMAFOTO]
Yanditswe: Saturday 12, May 2018
Umukinnyi wa filimi witwa Rosario Dawson yatunguye benshi mu bakunzi be ubwo yashyiraga hanze amafoto ye yambaye ubusa ku munsi we w’amavuko.
Iki cyamamare gikomoka muri USA,cyatangaje benshi ubwo cyizihizaga isabukuru y’imyaka 39,kigahitamo kwishyirira hanze amafoto yacyo cyambaye uko cyavutse ndetse bamwe mu bafana bacyo bakanenga uko cyizihije isabukuru yacyo.
Aya mafoto uyu mukinnyi yayifotoje ari mu bwogero,arangije ayashyira ku rubuga rwe rwa Instagram byatumye bamwe bamunenga abandi bakamutera akanyabugabo ko nubwo ari gukura umubiri we,ugifite itoto.
Dawson yabwiye abakunzi be ko ikimufasha kugira ngo umubiri we uhorane itoto,ari imirire ye ndetse no kwita ku ruhu rwe buri munsi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *