skol
fortebet

Umukinnyi wa Firime Jonathan Bennett yakoze ubukwe n’umugabo mugenzi we bamaze imyaka 5 mu rukundo[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 22, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ikirangiririre mu gukina firime Jonathan Bennett yakoze ubukwe n’umugabo mugenzi we, Jaymes Vaughn bamaze imyaka 5 bakundana mu birori byabereye muri Hoteli Unico Riviera Maya iherereye Mexico. Jonathan Bennett, umukinnyi wa filime w’icyamamare wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika watangiye kwamamara muri 2004, ubwo yakinaga muri filime yamuhesheje ibihembo bitandukanye yitwa ’Mean Girls’, kuri ubu yamaze gusezerana imbere y’Imana n’abantu n’umugabo mugenzi we witwa Jaymes Vaughan basezerana (...)

Sponsored Ad

Ikirangiririre mu gukina firime Jonathan Bennett yakoze ubukwe n’umugabo mugenzi we, Jaymes Vaughn bamaze imyaka 5 bakundana mu birori byabereye muri Hoteli Unico Riviera Maya iherereye Mexico.

Jonathan Bennett, umukinnyi wa filime w’icyamamare wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika watangiye kwamamara muri 2004, ubwo yakinaga muri filime yamuhesheje ibihembo bitandukanye yitwa ’Mean Girls’, kuri ubu yamaze gusezerana imbere y’Imana n’abantu n’umugabo mugenzi we witwa Jaymes Vaughan basezerana kubana akaramata mu birori bibereye ijisho, byabereye mu guhugu cya Mexique (Mexico) nyuma yo kwambikana impeta y’urukundo mu ugushyingo 2020.

Ikinyamakuru People Magazine cyatangaje ko Jonathan Bennett yatunguranye mu kwezi kwa munani umwaka ushize wa 2021, ubwo yatangazaga ku mugaragaro ko akunda abagabo bagenzi be ndetse agahita yerekana umukunzi we Jaymes Vaughan. Nyuma y’ibyumweru 3 aba bombi batangaje ko bari mu rukundo bigatungura benshi, Jaymes Vaughan yahise yambika impeta y’urukundo Jonathan Bennett umwe mu bakunzwe muri Hollywood, amusaba kumubera umugabo.

Ku munsi w’ejo, nibwo aba bagabo bombi bose banganya imyaka, dore ko bose bafite imyaka 40 y’amavuko, bakoze ubukwe basezerana kubana akaramata. Inkuru y’ubukwe bwa Jonathan Bennett uzwiho kuba yarabanje gukundanaho n’abakobwa none akaba ashakanye n’umugabo mugenzi we, niyo nkuru iri kuvugwa cyane mu myidagaduro yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu mafoto akurikira, irebere ubukwe bwa Jonathan Bennett wasezeranye n’umugabo mugenzi we kubana ubuziraherezo:



Refe:people.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa