Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa yabonye itike ya 1/16 cy’Igikombe cy’Isi cya 2026 nyuma yo gutsinda Iraq ibitego 3-0 mu mukino waranzwe n’ihagarikwa ridasanzwe ryatewe n’imvura n’inkuba nyinshi.
Uyu mukino wabaye mu ijoro ryo ku wa 22 Kamena 2026 kuri Stade ya Philadelphia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Igice cya mbere cyawo cyarangiye u Bufaransa buyoboye n’igitego cya Kylian Mbappé.
Abakinnyi bagiye mu karuhuko hasigaye impungenge z’ikirere, kuko inkuba zari zikomeje kwegera aho umukino wabereye. Nyuma y’igenzura ryakozwe hakurikijwe amabwiriza ya FIFA agenga umutekano mu gihe cy’inkuba, hafashwe umwanzuro wo guhagarika umukino.
Ihagarikwa ryamaze amasaha abiri n’iminota 10 mbere y’uko umukino usubukurwa, ibintu byanditse amateka mashya muri iri rushanwa kuko nta wundi mukino w’Igikombe cy’Isi wari warigeze uhagarara igihe kingana gutyo kuva ryatangira mu 1930.
Umukino wongeye gukomeza ikirere kimaze gutuza. Mu gice cya kabiri, u Bufaransa bwakomeje kugaragaza ubukaka bwabwo, aho Mbappé yongeye kubona izamu mbere y’uko Ousmane Dembélé atsinda igitego cya gatatu cyashimangiye intsinzi.
Nyuma y’iyi ntsinzi, u Bufaransa bwahise bugira amanota atandatu mu Itsinda I, bunahita bwemeza itike yo gukomeza muri 1/16 cy’irangiza.
Kylian Mbappé na we yakomeje kwandika amateka ye muri iri rushanwa, kuko yahise agira ibitego 16 mu mikino 16 amaze gukina mu Gikombe cy’Isi. Ubu asigaje ibitego bibiri gusa ngo anganye na Lionel Messi ufite agahigo ko gutsinda ibitego byinshi muri iri rushanwa.
Si ubwa mbere amarushanwa akomeye akomeje guhungabanywa n’ikirere muri Amerika. Mu mwaka ushize, hari imikino y’Igikombe cy’Isi cy’Amakipe yahagaze kubera imvura n’inkuba, harimo uwa Chelsea na Benfica wamaze amasaha arenga ane udakomeza.
Ihagarikwa ry’uyu mukino hagati y’u Bufaransa na Iraq ryerekanye uburyo FIFA ikomeje gushyira imbere umutekano w’abakinnyi, abasifuzi n’abafana igihe habaye ibihe bidasanzwe by’ikirere.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *