skol

Umukino wa APR FC na Bugesera FC wakerewe iminota 72 kubera kubura abasifuzi

Yanditswe: Sunday 10, Aug 2025

featured-image

Umukino wa gicuti wahuje Bugesera FC na APR FC kuri iki Cyumweru, kuri Stade ya Bugesera, wakerewe iminota 72 kubera gutinda kugera ku kibuga kw’abasifuzi.

Uyu mukino uri mu rwego rwo kwitegura umwaka mushya w’imikino wa 2025/26 ku makipe yombi.

Mu gihe wagombaga gutangira saa Cyenda, amakipe yabanje kwishyushya bisanzwe, ahagana saa 15:16, abakinnyi basubira mu rwambariro.

Saa 16:03 ni bwo abasifuzi batatu barimo Rulisa Patience na Murindangabo Moïse bageze ku kibuga, bifotozanya n’abakapiteni b’amakipe yombi.

Byabaye ngombwa ko Murindangabo Moïse usanzwe ari umusifuzi wo hagati, afata igitambaro kugira ngo yunganire mugenzi we wo ku ruhande.

Gusa aba basifuzi bategereje indi minota itandatu, saa 16:11 haza undi musifuzi wo ku ruhande, Murindangabo Moise aba Umusifuzi wa Kane mu gihe Rulisa Patience ari we watangije umukino saa 16:12.

Ubusanzwe iyo amakipe afite umukino wa gicuti, awumenyesha Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) rikayagenera abasifuzi bazawuyobora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa