Umukobwa ufite umushinga mwiza kurusha abandi muri Miss Rwanda 2021 azahembwa miliyoni 6 FRW
Yanditswe: Wednesday 17, Mar 2021
Abakobwa 20 bari mu mwiherero w’irushanwa rya Miss Rwanda baraye bagaragaje imishinga yabo n’akamaro izagirira Abanyarwanda aho umushinga uzatorwa nk’uwa mbere uzahembwa akayabo kenshi.
Iri rushanwa ryo kugaragaza imishinga kuri aba bakobwa 20,ryaraye rikozwe kuri uyu wa Kabiri,tariki 17 Werurwe 2021,aho uzatsinda azajya abona miliyoni esheshatu ku mwaka n’ubufasha mu bijyanye n’imari.
Akanama Nkemurampaka kari kagizwe n’umusesenguzi mu by’ubukungu Teddy Kaberuka, Nicole Kamanzi, Patrick Ndahiro bose bakora muru BK, Gasore Serge na Paulette Mpamo ushinzwe itumanaho muri Inkomoko.
Buri mukobwa yahawe umwanya asobanura umushinga n’akamaro ufite sosiyete azawukoreramo. Iyi mishinga yiganjemo iyo gukoresha ikoranabuhanga mu gukemura ibibazo binyuranye.
Uwahize abandi mu kugira umushinga mwiza kurusha abandi,azamenyekana tariki 20 Werurwe 2021 ku munsi wa nyuma w’irushanwa.
Umukobwa ufite umushinga uhiga iyindi azahembwa na Banki ya Kigali umushahara w’amafaranga ibihumbi 500 buri kwezi ndetse akazahabwa ubufasha bwo kuwushyira mu bikorwa.
Uyu mukobwa kandi azahabwa buruse yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali. Iki cyiciro ni cyo gifite agaciro gakomeye nyuma y’ikamba rya Miss Rwanda.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *