skol
fortebet

Umukobwa w’imfura ya Diamond na Zari yahishuye ko aba byeyi be bari mu munyenga w’urukundo

Yanditswe: Thursday 08, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’uko Zari ashyize ku mugaragaro ko yamaze gutandukana na Dark Stallion wari warasimbuye Diamond babyaranye abana ba biri. Imfura ya Diamond na Zari yahishuye ko aba byeyi be bari mu munyenga w’urukundo rw’ibanga, agaragaza ko abyishimiye cyane.

Sponsored Ad

Tiffah Dangote imfura ya Zari yahishyuye ko Se na Nyina bari mu urukundo kandi rugeze aharyoshye

Amakuru y’uko Diamond na Zari bari mu munyenga w’urukundo yasakaye ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko umukobwa w’imfura wa Diamond na Zari avuze ku mugaragaro ko aba babyeyi be bari mu rukundo rw’ikibatsi. Uyu mwana [Tiffah Dangote] ufite abamukurikirana batari bake ku mbuga nkoranyambaga ibi yabitangarije kuri camera ubwo yasangizaga abamukurikira uko umunsi we wagenze byabaye ibindi bindi ubwo yatangiraga kuvuga ku mubano wa se na nyina avuga ko bongeye kujya mu rukundo rw’ikibatsi rwafashe indi ntera.

Atangiye kuvuga ko urukundo rw’aba babyeyi be rwongeye kuba ikibatsi, nyina yahise amuca mu ijambo yanga ko byose abishyira ahanze maze avuga ko ibyo yavuze ari ibinyoma abantu badakwiye kubifata nk’ukuri. Byatangiye guhwihwiswa ko Zari yasubiye mu rukundo na Diamond nyuma y’aho atangaje ko yatandukanye n’uwari umukunzi we mushya Dark Stallion ukomoka muri Nigeri. Nyuma yo gutandukana nawe yavuze ko atazi kumwitaho no kumufata neza.

Uyu muherwekazi ukomoka muri Uganda, ibinyamakuru byo muri iki gihugu bigaruka ku myidagaduro nka blizz.co.ug byagarutse kuri iyi nkuru, byanditse ko n’ikiganiro azahuriramo na Diamond kizajya gitambuka kuri Netflix, gishobora kuzabongerera uburyohe mu rukundo kuko bazajya bavuga ku buzima bwabo bwite bujyanye n’imibanire yabo.

Tiffah Dangote wamenye aya mabanga asanzwe akurikirwa n’abarenga ibihumbi 135 kuri Instagram. Muri Gicurasi yashyizeho ifoto y’aba babyeyi bombi maze abifuriza kugira igisibo gitagatifu cya Ramadhan kiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa