skol
fortebet

Umukobwa wa Diamond yabujijwe na Nyina Zari ubwo yaragiye kuvuga kuby’urukundo rwa Se na Nyina

Yanditswe: Monday 12, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Zari Hassan ntabwo yaretse umukobwa we yabyaranye na Diamond, Tiffah arangiza kuvuga iby’urukundo rwe na Diamond, aho yahise amuca mu ijambo avuga ko ari akabeshyi k’akana.

Sponsored Ad

Uyu mugore wibera muri Afurika y’Epfo, yashyize kuri Instagram y’uyu mwana amashusho atandukanye ye arimo amubwira ngo agire icyo abwira abamukurikira.

Mu gace kamwe, mu magambo ye uyu umwana yatangiye ati “muraho, ntabwo ndaryama, reka ngire icyo mbabwira nka byose ku rukundo rwa mama na papa.” Ako kanya Zari yahise agira ati “ntabwo ari byo, vuga ibindi bitari ibyo.”

Yahise yungamo ati “uri akabeshyi kakiri gato. Bwira abantu ngo muramuke kubera ko urimo kuvuga byinshi.”

Aba babyeyi bashyize akadomo ku rukundo rwabo muri Gashyantare 2018 nyuma yo kubyarana abana babiri, amakuru avuga ko ubu baba bari mu rukundo, ni nyuma y’uko na Zari atangaje ko yatandukanye n’umukunzi we mushya yitaga Dark Stallion.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa