skol
fortebet

Umukobwa wa Obama yagaragaye yishimanye n’umukunzi we mushya(AMAFOTO)

Yanditswe: Saturday 23, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Sasha Obama umwana muto mu muryango wa Barak Obama na Michelle yagaragaye mu mafote yishimiye umunyenga w’urukundo arimo n’umukunzi we Clifton Powell Jr w’imyaka 24.

Sponsored Ad

Hashize iminsi Michelle Obama atangaje ko yishimira kuba abakobwa be bose bafite abakunzi ubwo yari mu kiganiro na The Ellen Show.

Nta minsi irashira Sacha Obama yagaragaye ari kumwe n’umukunzi we Clifton Powell Jr bari gutembera.

Aba bombi Bivugwa Sacha ko batangiye gukundana muri iki cyumweru nyuma yuko nyina avuze ko abakobwa be bose bamweretse ko bafite abakunzi bakuze.

Nk’uko ikinyamakuru Pagesix.com dukesha iyi nkuru cyabitangaje, umukunzi wa Sacha ni umuhungu w’umukinnyi w’icyamamare n’umunyabigwi muri filime Clifton Powell w’imyaka 66.

Powell Jr ureshya na metero 1 na sentimetero 96 wahoze ari umukinnyi wa Basketball kuri ubu ashinzwe ibikorwa by’imishinga y’udushya mu bucuruzi mu makompanyi azwi nka Nike na Peloton.

Sacha n’umukunzi we mushya bahuye nyuma y’uko uyu mukobwa yimukiye i Los Angeles ubwo yajyaga kwiga muri kaminuza y’Amajyepfo ya California.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa