Umukobwa wa R.Kelly yahishuye ko ‘gusambanywa na se’ byari bigiye gutuma yiyahura
Yanditswe: Thursday 17, Oct 2024

Buku Abi, umukobwa w’umuhanzi R.Kelly ubu uri mu buroko nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo gufata abagore n’abakobwa ku ngufu, yahishuye ko se umubyara mu bwana bwe yamusambanyije ndetse bikamusigira ibikomere byari bigiye gutuma yiyambura ubuzima.
Uyu mukobwa yagarutse kuri ibi mu buhamya yatangiye muri filime ya TVEI Network yiswe “R. Kelly’s Karma: A Daughter’s Journey”.
Uyu mukobwa w’imyaka 26 yavuze ko yahohotewe na se ubwo yari afite imyaka umunani y’amavuko ndetse bikamugiraho ingaruka zatumye kenshi ashaka kwiyahura ariko Imana igakinga akaboko ndetse akajyanwa mu bitaro bijyamo abafite ibibazo byo mu mutwe.
Ati “Igihe kinini nagize uburwayi bwo mu mutwe bwo ku rwego rwo hejuru ndetse biza kurangira ngiye mu bitaro bijyanye n’abafite ibibazo byo mu mutwe. Mubyite uko mushaka kubera ko hari igihe nagezemo nkagera ku kigero cyo kugerageza kwiyahura kenshi.”
Uyu mukobwa ubusanzwe witwa Joann Kelly, yavuze ko yashatse kwiyahura.
Ati “Uwo munsi nibwo mama yahamagaye ibitaro ndetse birangira njyanywemo sinataha. Nari ndi hariya mu gihe cy’ibyumweru bibiri n’igice. Nari ndi gucungirwa hafi mu gihe nari mu bitaro ngo ntiyahura. Nyuma y’amezi abiri atatu nyuma y’ibyo nivuzaga ndi hanze ariko njyayo buri munsi.”
Nyina w’uyu mukobwa yarushinze na R.Kelly mu 1996 kugeza mu 2009. Abi avuga ko hari igihe yagezemo na we ubwe asigara yariyanze ku buryo atamenyaga ibijya mbere mu buzima bwe.
Yavuze ko gushaka kwiyahura byagize ingaruka ku buzima bw’abavandimwe be barimo uwitwa Jaah w’imyaka 23 ndetse na Robert Jr. ufite 22.
Robert Jr. muri iyi filime na we yumvikana avuga ko hari igihe yageze agaterwa impungenge n’ubuzima bwa mushiki we.
Ati “Byari biteye ubwoba kubyuka utazi niba mushiki wawe akiriho, ubu bashiki banjye barakuze barakomera ariko ngira impungenge iyo bari mu bihe bigoye.”
Muri iyi filime yumvikana avuga ko yari yaratinye kugira uwo abwira ibyamubayeho, gusa mu 2009 ubwo yari afite imyaka 10 akaza gutinyuka akabibwira nyina.
Yavuze ko ngo we na nyina bigeze no kujya kurega uyu mugabo mu mazina ya Jane Doe ariko ntibigire icyo bitanga kuko yari yaratinze kubivuga.
Ubwo iyi filime yajyaga hanze, Abi yavuze ko kuvuga ubwo buhamya bitavuze ko yanga se.
Ati “Ntabwo nanga data cyangwa se ngo mbe narashutswe na mama. Ntabwo mbabaye. Ntabwo ndi gushaka kwihorera cyangwa se kumenyekana.
R.Kelly yakatiwe imyaka 20 azira ibyaha byo gushora mu bikorwa by’imibonano mpuzabitsina abana batarageza imyaka y’ubukure. Uyu mugabo arimo gukora uburoko aho ashobora kuzafungurwa mu 2045.
Kelly yifashishije yifashishije umunyamategeko we Jennifer Bonjean aheruka kumvikana ahakana ibyo uyu mukobwa aheruka gutangaza.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *