Umukobwa wa Trump yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi(AMAFOTO)
Yanditswe: Tuesday 08, Nov 2022
Umukobwa wa Trump witwa Tiffany yabyaranye n’umugore we wa kabiriyakorewe ibirori byo gusezera ku ukumi bizwi nka ’Bridal Shower’.
Uyu mukobwa w’imyaka 29 akorewe ibi birori nyuma y’umwaka n’igice yambitswe impeta na Michael Boulos w’imyaka 27 bamaze imyaka itandatu bari mu munyenga w’urukundo.
Ni ibirori byateguwe na mukuru we witwa Ivanka Trump bibera mu rugo rwe ruherereye mu mujyi wa Florida nkuko Dail Mail yabitangaje.
Ibi birori byitabiriwe n’inshuti ndetse n’abagize umuryango wa Trump barimo na nyina wa Tiffany,baramukazi be n’abandi bari bishimiye ibi birori.
Mu butumwa Ivanka Trump yashyise ku mbugankoranyambaga akoresha yagaragaje ko yishimiye gukorera ibirori bya ’Bridal shower’ murumuna we ndetse asangize abamukurikira amwe mu mafoto y’ibyaranze ibyo birori.
Tiffany Trump akorewe ibi birori mu gihe habura iminsi mike ngo ashyingiranwe n’umukunzi we.
Ubukwe bwabo buteganyijwe kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2022 nyuma y’imyaka itandatu bari mu munyenga w’urukundo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *