skol
fortebet

Umukobwa wambaye ikanzu ikoze mu note ya Bitanu muri Bianca Fashion Hub yavuze uko yabitekereje

author-image

Yanditswe na: ISHIMWE JANE
Kuwa: Monday 22, Aug 2022

Umukobwa wambaye ikanzu ikoze mu note ya Bitanu muri Bianca Fashion Hub yavuze uko yabitekereje

Sponsored Ad

skol

Umunyamideli Mucyo Giselle waserutse mu kirori cya Bianca Fashion Hub yambaye ikanzu ikoze mu note ya bitanu yahishuye uko yagize igitekerezo ariko avuga ko muri we akunda kurangwa n’udushya.

Ikanzu Gisele yaseruksnye buri wese wari ahabereye ibi birori muri Camp Kigali ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki ya 20 Kanama 2022, yatunguwe no kuyibona bitewe n’uburyo ikoze ndetse n’uburyo yagize igitekerezo cyo kuyikoresha.

Uyu mukobwa uzwi nka Tania cyangwa Tanichou nk’amazina akoresha ku mbuga nkoranyambaga, ubwo yaganiraga na Isimbi tv dukesha iyi nkuru yavuze ko atari amafaranga yari yambaye ahubwo ari ifoto ya yo, kubijyanye n’aho igitekerezo cyavuye avuga ko ahitamo kwambara bitewe n’aho agiye kandi akaba akunda guhanga udushya.

Ati “Ni ifoto y’amafaranga ntabwo ari amafaranga. Ikozwe mu gitambaro gisanzwe. Ntabwo nakubwira ngo ni ukubera iki nayitekereje ariko njyewe mba mfite imyenda myinshi cyangwa se imiteguro myinshi niba ariko navuga. Ariko njyewe iyo ngeze mu guhanga udushya bitewe n’ibirori ngiyemo ndeba ibyo ngiye kwambara niba bijyanye n’icyo kirori ngiyemo, hari n’igihe ndeka kujyayo bitewe n’uko imyenda mfite cyangwa ibyo ndimo gutekereza bitajyanye n’icyo kirori.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa