skol
fortebet

Umukobwa wari umaze iminsi avugwa mu rukundo na Diamond yambitswe impeta n’undi musore[Amafoto]

Yanditswe: Wednesday 01, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Andréa Abrahams wari umaze iminsi bivugwa ko akundana n’umuhanzi Diamond yamaze kwambikwa impeta n’umusore bitegura kurushinga.

Sponsored Ad

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa Instagram, Andréa Abrahams yabwiye abamukurikira ko yamaze kubwira ’Yego’ umusore bakundana, uyu akaba ari we wasimbuye Diamond byari bimaze amezi make bimenyekanye ko bakundana.


Inkuru y’urukundo rwa Diamond n’uyu mukobwa rwatangiye kuvugwa cyane muri Kamena 2021, bimwe mu binyamakuru bikomeye mu karere byahamyaga ko kenshi Diamond ajya muri Afurika y’Epfo agiye gusura uyu mukobwa.

Icyakora nyuma y’iminsi mike izi nkuru zanditswe, aba bombi ntibongeye kugaragara bari kumwe ndetse n’amafoto bari kumwe bagiye bayasiba ku mbuga nkoranyambaga.

Ubwo byajyaga kuvugwa ko bari mu rukundo, Diamond yasangije amashusho abamukurikira kuri Instagram ari kumwe n’iyi nkumi benshi bahita bahamya ko byanze bikunze ibimaze iminsi bivugwa ari inkuru mpamo.

Andréa Abrahams byavugwaga ko yari icuditse na Diamond asazwe ari umunyamideri w’imyaka 25 uvuka muri Afurika y’Epfo.

Ubwo yari kuri WASAFI FM muri Gicurasi2021, Diamond na we yabajijwe ku by’iyi nkumi, avuga ko bafitanye umubano umaze igihe.

Ati “Ni umwana mwiza cyane, ni umunyamahoro udakunda kuvugwa cyane mu itangazamakuru! Azi kubana neza n’umuryango wanjye.”

Uyu muhanzi yahishuye ko uyu mukobwa batangiye kuvugana mu 2013 icyakora urukundo rwabo baza kuruhamya mu 2020.

Andréa Abrahams yamenyekanye cyane nka Miss Mamelodi Sundown’s Mpumalanga, yanabaye Miss 7 Continents 2016.
Nta makuru menshi y’uyu musore wambitse Andréa Abrahams impeta yigeze atangazwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa