skol
fortebet

Umukobwa wihebeye Bruce Melodie, yavuze akababaro gakomeye yatewe n’urwo yamukunze

Yanditswe: Friday 02, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umukobwa witwa Imfurayiwacu Gihozo yavuze agahinda yatewe n’urukundo yakunze Bruce Melodie ntabihe agaciro ,bigatuma azinukwa gukunda abasore akikundira umusaza w’imyaka 98.

Sponsored Ad

Muri iyi minsi hasakaye amashusho y’umukobwa w’imyaka 21 asuka amarira avuga uburyo yakunze umuhanzi Bruce Melodie akamuhemukira ,ku mbuga nkoranyambaga.

Bamwe mubabonye aya mashusho y’uyu mukobwa witwa Gihozo bavuze ko agamije kwimenyekanisha cyane ku mbuga nkoranya mbaga ,abandi bakavuga ko wasanga ari ukuri.

Ku wa gatatu tariki ya 30 Kamena 2021,Bruce Molodie yafashe aya mashusho ya Gihozo ayashyira kuri konti ye ya Instagram ayamenyekanishirizaho indirimbo ye nshya ihererutse gusohoka yise “Katepilla.”agira ati “Ngo byagenze gute”.


Uyu mukobwa mu kiganiro yagiranye ni AGasaro Tv dukesha iyi nkuru yahamije ko yakunze byukuri uyu muhanzi Bruce Melodie ariko ko atagize amahirwe yo kubana nawe nk’umugabo n’umugore nk’uko yabyifuzaga kuva cyera.

Gihozo yavuze ko guhera mu mwaka 2014 akiri kuntebe y’ishuri yahoraga avuga ko akunda Bruce Melodie bituma n’umuhungu bakundanaga batandukana,kuko yabonaga ko agakunze ababiri kabateranya.

Yakomeje aguga ko yavuye iwabo mu cyaro akaza I Kigali kureba Bruce Melodie bimusaba hafi imyaka itandatu kugira ngo abanane n’uyu muhanazi .Ati”Yarankatiye nukuri kw’Imana nonese nkubeshye.njyewe naramukundaga naranabimubwiraga kuko twaravuganaga kuri Telefoni”.

Akomeza agira ari “Mfata impano yanje mfata abantu b’inshuti zanjye kubera kwa kundi kwo gutinya kw’abantu baturutse mu cyaro,nibwo nafashe inshuti zanjye ndavuga nti tujyane…Turagenda impano ndayimuha.”

Uyu mukobwa yavuze ko amashusho yasohotse amugaragaza asuka amarira ari ay’ukuri ,kandi ko n’ibyo yavugiye mu kiganiro ari ukuri.
Yavuze ko yemeye kuvugira mu itangazamakuru iby’urukundo yakunze Bruce Melodie kubera ko agendana igikomere.Ikirenze kuri ibyo ,ngo ni agahinda afite k’impano yahaye Bruce Melodie yamara kuyibona akamwihorera.

Gihozo avuga ko gukunda Bruce Melodie byatumye azinukwa umusore bakundanaga biganaga mu mashuri yisumbuye.

Ati”Kubera ko nakundaga Bruce Melodie nicyo cyatumye dutandukana ,ni ukuri.Numvaga mfite inzozi zo kuzahura .Nawe Narabimubwiye(Abwira umukunzi we ko akunda Bruce Melodie)akavuga ati “None se ndagukunda tutazakomezanya wumva ufite abasitari ukunda”.

Uyu mukobwa mu marira menshi avuga ko Bruce Melodie amufitiye nimero,kuko buri umwe areba “Status” za WhatsApp z’umwe ariko ngo ntibashora kuvugana kuri telephone.

Gihozo yumvikanisha ko agahinda yatewe na Bruce Melodie katumye agira ibikomere m’urukundo ,bigatuma afata umwanzuro ikomeye mu buzima bwe agakunda umugabo w’imyaka 98.

Ati”Mfite igikomere ku mutima wanjye.Uzi ukuntu nakundaga Bruce Melodie”.
“Nakunze Bruce Melodie nkiri umunyeshuri ,ni we wanzanye I Kigali mvuga ngo ni we nje kureba kugirango duhure.Naramufanaga naramukundaga ,numvaga yambera ‘Fiance”Akubita gatwenge]Numvaga twakundana ni ukuri.

Yakunze Bruce Melodie kubera imiterere ye.”Ati nakunze Bruce Melodie ikintu namukundiye no umusore ufite amatuza. Ni umusore wateruye ,ariko numvaga ari we mugabo wambera…Nabonaga ari cyuma”.

Gusa kuri ubu Gihozo avuga ko yamaze kwiyakira bituma atangira gukundana n’umusaza ufite imyaka 98y’amavuko,ku buryo avuga ko atewe ihsema nawe.Ngo nta menyo afite uyu mukunzi ndamukunda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa