Umukonyine wamenyekanye muri Filime ’Umuturanyi’ yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we(Amafoto)
Yanditswe: Friday 13, Jan 2023

Charles Nkurikiyinka wamenyekanye nka Umukonyine muri Filime y’uruhererekane ’Umuturanyi’ ikunzwe na benshi yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Kayirangwa Josiane bamaze igihe bakundana.
Ni mu muhango wabaye ku wa 12 Mutarama 2023, mu Murenge wa Kimuhurura naho abatumiwe bajya kwakirirwa ahitwa “Uncle’s Restaurant” ya Uncle Austin.
Ni umuhango witabiriwe n’abantu bake bo mu muryango w’uyu musore n’umukunzi we.
Byitezwe ko ku wa 21 Mutarama 2023 aribwo hazaba ubukwe, i saa tatu za mu gitondo hazaba umuhango wo gusaba no gukwa uzabera ahitwa ‘Hope Garden’ muri Niboye mu Karere ka Kicukiro.
Nyuma y’umuhango wo gusaba no gukwa bazasezeranira imbere y’Imana ahitwa ‘Miracle Center Church’ Kabeza, nyuma y’uyu muhango abatumiwe bazakirirwa ahitwa ‘Hope Garden’.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *